• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, November 21, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

U Rwanda na RDC batangiye ikiganiro cya nyuma ku isenywa rya FDLR

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 21, 2025
in Regional Politics
0
U Rwanda na RDC batangiye ikiganiro cya nyuma ku isenywa rya FDLR
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

U Rwanda na RDC batangiye ikiganiro cya nyuma ku isenywa rya FDLR

You might also like

Abagize umuryango wa Tshisekedi Bari Gukurikiranwa n’Ubutabera mu Bubiligii

Minisitiri Nduhungirehe yanenze Dr Denis Mukwege ku makuru yatangaje ariko ntiyagaragaza ababigizemo uruhare

Bijombo: Burundian soldiers jointly with FARDC and the FDLR accused of robbing civilians returning from the market

Inama ya kane y’Urwego ruhuriweho n’u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo rushinzwe umutekano (JSCM) yateranye hagamijwe kurebera hamwe intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington DC tariki ya 27/06/2025.

Iyi nama yibanze ku cyiciro cya kabiri cy’ibikorwa by’ingenzi, birimo ingingo ikomeye ijyanye no gusenya burundu umutwe wa FDLR, umaze imyaka myinshi uvugwaho guhungabanya umutekano w’akarere.

Impande zombi zarebeye hamwe uko ibijyanye n’umutekano bihagaze, by’umwihariko ibijyanye no kugabanya ubushyamirane ku mipaka n’ingamba zigamije kugarura icyizere hagati y’ibihugu byombi.

Iyi nama yabaye mu gihe hakomeje kugaragara ubushake bwo gushyira mu bikorwa inshingano zemejwe i Washington, zirimo: Gusenya burundu FDLR n’indi mitwe ihungabanya umutekano nka Wazalendo na ADF; Gukomeza kugenzura ibikorwa by’igisirikare kuri buri ruhande;
Kunoza imikoranire y’inzego z’iperereza n’umutekano;
Guteza imbere uburyo bwo kwirinda no gukumira ibitero bihungabanya umutekano mu baturage bo ku mipaka.

Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bufatanye n’Afurika, Massad Boulos, abinyujije ku rubuga rwa x tariki ya 21/11/ 2025, yashimye intambwe u Rwanda na RDC bimaze gutera.
Yavuze ko impande zombi “zaganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Washington, zirimo n’inshingano zo gusenya FDLR,” ndetse ashimangira ko Amerika ikomeje kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi mu kugarura amahoro arambye mu karere.

Iyi nama ya JSCM itangiranye n’icyizere ko icyiciro cya kabiri cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano kizihutishwa, cyane cyane ibirebana no:
Gutangira ibikorwa bifatika byo guhiga no kumaraho FDLR;
Gushyiraho ibirindiro n’imikorere ihuriweho yo kugenzura umutekano ku mipaka;
Gukomeza imiyoborere y’amahoro mu duce twakunze kugaragaramo imirwano.

Ku nshuro ya kane, iyi nama igaragaje ko gahunda y’amahoro ya Washington itangiye gutanga umusaruro, nubwo hakiriho imbogamizi zisaba ubushake bwa politiki no gukorana bya hafi hagati y’impande zombi.

Tags: FDLRRdcRwanda
Share24Tweet15Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Abagize umuryango wa Tshisekedi Bari Gukurikiranwa n’Ubutabera mu Bubiligii

by Bahanda Bruce
November 20, 2025
0
Abagize umuryango wa Tshisekedi Bari Gukurikiranwa n’Ubutabera mu Bubiligii

Abagize umuryango wa Tshisekedi Bari Gukurikiranwa n'Ubutabera mu Bubiligii Ubutabera bw'u Bubiligii bwatangiye iperereza rihambaye ku muryango wa Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, bukurikiranye...

Read moreDetails

Minisitiri Nduhungirehe yanenze Dr Denis Mukwege ku makuru yatangaje ariko ntiyagaragaza ababigizemo uruhare

by Bahanda Bruce
November 19, 2025
0
Minisitiri Nduhungirehe yanenze Dr Denis Mukwege ku makuru yatangaje ariko ntiyagaragaza ababigizemo uruhare

Minisitiri Nduhungirehe yanenze Dr Denis Mukwege ku makuru yatangaje ariko ntiyagaragaza ababigizemo uruhare Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yamaganye uburyo Dr Denis Mukwege, Umuganga...

Read moreDetails

Bijombo: Burundian soldiers jointly with FARDC and the FDLR accused of robbing civilians returning from the market

by Bahanda Bruce
November 18, 2025
0
Ingabo z’u Burundi zasesekaye ku bwinshi mu Bibogobogo mu rugamba rwo guhangana na Twirwaneho na M23

Bijombo: Burundian soldiers jointly with FARDC and the FDLR accused of robbing civilians returning from the market Reliable information received by Minembwe Capital News confirms that Burundian soldiers...

Read moreDetails

Uganda yashyikirije RDC abasirikare bayo bari barayihungiyemo

by Bahanda Bruce
November 18, 2025
0
Uganda yashyikirije RDC abasirikare bayo bari barayihungiyemo

Uganda yashyikirije RDC abasirikare bayo bari barayihungiyemo Leta ya Uganda yashyikirije Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) abasirikare bayo bari barahungiye muri icyo gihugu ubwo umutwe wa M23...

Read moreDetails

U Rwanda rwanenze ibyemezo bya CIRGL biheruka gufatirwa i Kinshasa

by Bahanda Bruce
November 17, 2025
0
U Rwanda rwanenze ibyemezo bya CIRGL biheruka gufatirwa i Kinshasa

U Rwanda rwanenze ibyemezo bya CIRGL biheruka gufatirwa i Kinshasa Nyuma y’inama ya 9 y’Abakuru b’Ibihugu n’Abahagarariye za Guverinoma bagize Umuryango wa CIRGL (Conférence Internationale sur la Région...

Read moreDetails

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?