U Rwanda na RDC batangiye ikiganiro cya nyuma ku isenywa rya FDLR
Inama ya kane y’Urwego ruhuriweho n’u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo rushinzwe umutekano (JSCM) yateranye hagamijwe kurebera hamwe intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington DC tariki ya 27/06/2025.
Iyi nama yibanze ku cyiciro cya kabiri cy’ibikorwa by’ingenzi, birimo ingingo ikomeye ijyanye no gusenya burundu umutwe wa FDLR, umaze imyaka myinshi uvugwaho guhungabanya umutekano w’akarere.
Impande zombi zarebeye hamwe uko ibijyanye n’umutekano bihagaze, by’umwihariko ibijyanye no kugabanya ubushyamirane ku mipaka n’ingamba zigamije kugarura icyizere hagati y’ibihugu byombi.
Iyi nama yabaye mu gihe hakomeje kugaragara ubushake bwo gushyira mu bikorwa inshingano zemejwe i Washington, zirimo: Gusenya burundu FDLR n’indi mitwe ihungabanya umutekano nka Wazalendo na ADF; Gukomeza kugenzura ibikorwa by’igisirikare kuri buri ruhande;
Kunoza imikoranire y’inzego z’iperereza n’umutekano;
Guteza imbere uburyo bwo kwirinda no gukumira ibitero bihungabanya umutekano mu baturage bo ku mipaka.
Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bufatanye n’Afurika, Massad Boulos, abinyujije ku rubuga rwa x tariki ya 21/11/ 2025, yashimye intambwe u Rwanda na RDC bimaze gutera.
Yavuze ko impande zombi “zaganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Washington, zirimo n’inshingano zo gusenya FDLR,” ndetse ashimangira ko Amerika ikomeje kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi mu kugarura amahoro arambye mu karere.
Iyi nama ya JSCM itangiranye n’icyizere ko icyiciro cya kabiri cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano kizihutishwa, cyane cyane ibirebana no:
Gutangira ibikorwa bifatika byo guhiga no kumaraho FDLR;
Gushyiraho ibirindiro n’imikorere ihuriweho yo kugenzura umutekano ku mipaka;
Gukomeza imiyoborere y’amahoro mu duce twakunze kugaragaramo imirwano.
Ku nshuro ya kane, iyi nama igaragaje ko gahunda y’amahoro ya Washington itangiye gutanga umusaruro, nubwo hakiriho imbogamizi zisaba ubushake bwa politiki no gukorana bya hafi hagati y’impande zombi.





