U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya
Intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika mu nama ya kabiri y’akanama gashyinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yasinywe tariki ya 27/06/2025.
Ku wa gatatu tariki ya 03/09/2025, ni bwo izi ntumwa zahuye, aho ku ruhande rw’u Rwanda hari minisitiri w’ubanye n’amahanga warwo, Olivier Nduhungirehe, mu gihe ku rwa RDC hari mugenzi we minisitiri Kayikwamba Wagner..
Iyi nama yitabiriwe kandi n’abahuza barimo Leta ya Qutar, Togo, nk’umuhuza wa Afrika yunze ubumwe ndetse na komisiyo y’uyu muryango wa Afrika yunze ubumwe.
Inama nk’iyi yaherukaga kubera i Addis Ababa muri Ethiopia mu ntangiriro z’ukwezi kwa karindwi. Itangazo rihuriweho n’ibiro bya leta zunze ubumwe za Amerika bishyinzwe ububanyi n’amahanga, rivuga ko abagize akanama bemeye ko hari ubwumvikane buke mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibintu biri mu masezerano.
Iryo tangazo rigira riti: ‘Ibiganiro byibanze ku bibazo byagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro, birimo amakuru y’ihohotera mu Burasirazuba bwa RDC, no gushakisha inzira zifatika zo gukurikiza iby’amasezerano ateganya.”
Rikomeza rivuga ko leta y’u Rwanda n’iya RDC zemeje ko zifite intumbero yo guteza imbere gahunda yo gusubiza impunzi mu bihugu zivamo, nk’uko byemejwe mu nama yabaye mu kwezi gushize.
Itangazo ryavuga riti: “Abagize akanama bishimiye inama itaha ihuza inzego z’umutekano (Jscm) izibanda ku kwihutisha ibikorwa byo guteza imbere ikurwaho ry’ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda.”
Guverinoma y’u Rwanda n’iya RDC kandi zemeje ko zifite inshingano zo gushyigikira byimazeyo ibiganiro biri guhuza RDC na AFC/M23 i Doha muri Qatar, inama nk’iyi izajya iba kenshi hagamijwe gukemura ibibazo ndetse no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro.