Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

U Rwanda na RDC ntibivuga rumwe ku isubikwa ry’ibiganiro byari guhuza Kagame na Tshisekedi.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
December 18, 2024
in Regional Politics
0
U Rwanda na RDC ntibivuga rumwe ku isubikwa ry’ibiganiro byari guhuza Kagame na Tshisekedi.
79
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

U Rwanda na RDC ntibivuga rumwe ku isubikwa ry’ibiganiro byari guhuza Kagame na Tshisekedi.

You might also like

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Repubulika ya demokarasi ya Congo n’u Rwanda bikomeje kwitana ba mwana ku mpamvu yisubika ry’inama yagombaga guhuza ba perezida b’ibihugu byombi, Félix Tshisekedi na Paul Kagame. Iyo nama byari biteganijwe ko izabera i Luanda muri Angola.

Nk’uko byari byatangajwe iyo nama yari kuba yarabaye ku itariki ya 15/12/2024. Impamvu ivugwa cyane n’ingingo irebana n’ubusabe bw’uko RDC yajya mu biganiro n’umutwe wa M23 uwo bahanganye.

Olivier Nduhungirehe minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Rwanda, mu kiganiro yagiranye n’itangaza makuru ubushize yavuze ko impande zombi ku rwego rw’abaminisitiri zari zaganiriye kuri iyo ngingo ariko ku munota wa nyuma RDC ihitamo kwanga kwemera kujya mu biganiro na M23.

Avuga ko ibyo, ari byo byabaye imbarutso y’u Rwanda gusaba ko inama yagombaga guhuza abakuru b’ibihugu isubikwa.

Ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, ibinyujije mu muyobozi w’agashami gashinzwe itumanaho mu biro bya perezida w’iki gihugu, Erik Nyindu Kibambe yavuze ko u Rwanda ari rwo rubuza inzira y’amahoro kugerwaho.

Itangazo uwo muyobozi wo muri Leta ya Kinshasa yashyize hanze ku mugoroba wo ku Cyumweru ryavugaga ko mu nama y’abaminisitiri b’ubanye n’amahanga yabaye kuwa gatandatu, u Rwanda rwari rwatanze icyifuzo gishya kugira ngo ayo masezerano ashyirwe mu bikorwa. Igaragaza ko icyo cyifuzo cyasabaga ko habaho ibiganiro byeruye hagati ya RDC n’umutwe wa M23, uwo Leta ya Kinshasa ivuga ko ari uw’iterabwoba.

RDC ikavuga ko ubusabe bw’u Rwanda ari inzitizi rwashyizeho nkana kandi ko ari imbogamizi ikomeye ibangamira umuhati wa Angola watangajwe n’ubumwe bw’Afrika ndetse ushyigikirwa n’akanama k’umuryango wa LONI kuva mu kwezi kwa Karindwi ku mwaka w’ 2022.

RDC kandi ikagaragaza ko ugusubikwa kw’iyi nama kwabaye ku munota wa nyuma bitandukanye n’ibindi biganiro byabaye mbere. Kuri ubwo Kinshasa igasaba u Rwanda urwo ibona ko rwongeye gushigikira umutwe wa M23 kureka inyungu zarwo rugashigikira amahoro.

Muri iryo tangazo rya leta ya Kinshasa, risoza rishimira umuhati wa perezida João Lourenço wa Angola mu buhuza bw’ibi bihugu byombi. Ni itangazo kandi risaba umuryango mpuzamahanga gufata ingamba zihamye zihangana n’imyitwarire y’u Rwanda.

Tags: ibiganiroKagameRdcRwandaTshisekedi
Share32Tweet20Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba.

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba. Umunyapolitiki uri mubasanzwe badacana uwaka n'ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, Martin Fayulu, byamenyekanye ko uyu mukuru w'iki gihugu yamwemereye...

Read moreDetails

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo.

by Bruce Bahanda
June 2, 2025
0
Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo. Nyuma y'uko bimenyekanye ko Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo...

Read moreDetails
Next Post
Gen Kainarugaba yagize icyo avuga ku guhuza u Rwanda na RDC.

Gen Kainarugaba yagize icyo avuga ku guhuza u Rwanda na RDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?