U Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo bari mu biganiro i Luanda.
Perezida wa Repubulika ya Angola João Lourenço, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30/07/2024, yakiriye intumwa z’u Rwanda ziyobowe na minisitiri w’ubabanye n’amahanga n’iza RDC zirimo Minisitiri Thérèse Kayikwamba.
Mu makuru ibiro ntara makuru bya Angola byashize hanze, bya sobanuye ko perezida João Lourenço, minisitiri Nduhungirehe na Kayikwamba baganiriye ku ntambara irimo ibera mu Burasirazuba bwa RDC, ari nayo yabaye intandaro y’amakimbirane y’u Rwanda na Congo Kinshasa.
Muri ibyo biganiro bibanze ku cyakorwa kugira ngo ayo makimbirane arangira, nk’uko kandi byari byanzuwe mu nama iheruka kubera i Luanda mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka.
Muri iyo nama y’ubushize itsinda rya Angola ryari riyobowe na minisitiri w’ubabanye n’amahanga, ambasaderi Tete Antonio. Uyu mudiplomate ni we wagejeje minisitiri Nduhungirehe na Kayikwamba mu biro bya perezida Lourenço.
Rero, imyanzuro yafashwe icyo gihe, harimo ko imirwano hagati y’Ingabo za leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23 ihagarara, u Rwanda na Congo Kinshasa bigahanahana amakuru y’ubutasi hagamijwe kubungabunga umutekano.
Ndetse intumwa za RDC zasezeranije iz’u Rwanda na Angola ko mu nama izakurikiraho zizagaragaza ingamba ubutegetsi bw’igihugu cyazo bwafashe zo gusenya umutwe wa FDLR.
Kugeza ubu RDC ntiragaragaza ibyo yari yariyemeje, ariko mu nama irimo kubera i Luanda, biteganijwe ko iza gusohokamo urutonde rwibyagezweho.
Ibiganiro byo ku rwego rw’abaminisitiri bitegura uguhura kwa perezida Félix Tshisekedi wa RDC na Paul Kagame w’u Rwanda ndetse kandi na perezida João Lourenço wa Angola, ikitaramenyekana n’igihe bazahura, gusa umuhuza yifuza ko bazahura vuba.
MCN.