Leta ya Kigali yanyomoje ibirego yashinjwaga n’u butegetsi bwa perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi byo kugira uruhare mu iterwa ry’ibisasu mu mujyi wa Bujumbura.
Ni bikubiye mu butumwa u Rwanda rwatanze rubiknyujije mu itangazo basohoye ku gicamunsi cyo kuri uyu wo ku Cyumweru, tariki ya 12/05/2024.
Ubu butumwa u Rwanda rwatanze rubinyujije mu itangazo rugaragaza ko ntaho ruhuriye n’ibyo bitero, maze rusobanura ko ahubwo u Burundi gushinja u Rwanda ibyo bitero ari amayeri ya leta y’icyo gihugu yo kuyobya uburari ku bibazo bikomeye biri muri icyo gihugu.
Ibisasu byo mu bwoko bwa grenade byatewe i Bujumbura, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 10/05/2024, aho byarasiwe mu duce dutandukanye two mu mujyi rwagati wa Bujumbura.
Nyuma leta y’iki gihugu yahise ibitangaza yemeza iki gitero; inasobanuro ko ibyo bisasu ko byakomerekeje abantu bagera ku 38.
Muri aba bantu 38 bakomeretse 5 nibo bakomeretse bikabije, nk’uko leta ya bivuze, ko kandi abakomeretse bahise bajanwa kuvurirwa mu bitaro byaho hafi.
Ibi bisobanuro bikomeza bishimangira ko leta y’u Burundi yataye muri yombi abarinyuma y’ubwo bugizi bwa nabi ko kandi batumwe na Red Tabara binyuze kuri leta y’u Rwanda itoza aba barwanyi ba Red Tabara.
Ibyo nibyo u Rwanda rwamaganye, hubwo rubyita amayeri akomeye u Burundi buri gukoresha ku bibazo biri imbere muri icyo gihugu.
Ibyo bibaye mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi nabo bakomeje kuvuga ko leta y’iki gihugu ariyo iri nyuma y’ibisasu bikomeje kuraswa i Bujumbura; bavuga ko leta iri gukora ibyo mu rwego rwo kurangaza amahanga, kubera ubukene iki gihugu gifite.
U Burundi bugize igihe bufite ubukene bwa lisansi (igitoro), n’ibindi bijanye n’inzara.
Ku rundi ruhande umutwe wa Red Tabara ushinjwa na leta y’u Burundi kugaba ibyo bitero wamaganye u Burundi, hubwo ushinja iki gihugu kurangaza Abanyagihugu.
Biri mu itangazo uwo mutwe waraye ushize hanze mu ijoro ryakeye rishira kuri uyu wo ku Cyumweru.
Iryo tangazo rivuga riti: “Red Tabara irahakana yivuye inyuma ibyo leta y’u Burundi iyishinja kugira uruhare mu iterwa ry’ibisasu. Nta munsi n’umwe umutwe wa Red Tabara uzigera ubangamira inzira karengane z’abasivile.”
Iri tangazo risoza rivuga riti: “Ubutegetsi bw’u Burundi bwari bukwiye kwitaho ibibazo bikomeye bibangamiye iki gihugu, aho kwitoza gusamaza Abanyagihugu.”
MCN.