U Rwanda rwagaragaje impamvu runenga RDC irwanya umutwe wa M23.
U Rwanda binyuze muri minisitiri warwo w’ubabanye n’amahanga, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko biteye agahinda kubona ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi bwirengangiza kurwanya imitwe y’iterabwoba nka ADF ihora yica abaturage bayo, hubwo igashyira imbaraga mu kurwanya m23 irajwe inshinga no kurengera abaturage b’iki gihugu bahora bicwa umunsi ku wundi.
Ni mu kiganiro cyabaye ku wa 21/01/2025, aho cyabereye ku cyicaro cy’u muryango w’Abibumbye kiri i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Iki kiganiro cyari icya kanama gashinzwe umutekano ku Isi, cyigaga ku buryo ubuyobozi bwa Afrika bwakubakirwa ubushobozi mu guhangana n’iterabwoba no gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye yo kurirwanya.
Muri icyo kiganiro, minisitiri Olivier Nduhungirehe yagaragaje uburyo akarere k’ibiyaga bigari gakomeje kuzahazwa n’ibikorwa by’iterabwoba cyane cyane bigizwemo uruhare n’imitwe irimo ADF ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Yavuze ko ADF iri mu mitwe yagize uruhare runini mu bikorwa bitandukanye bihonyora uburenganzira bwa muntu muri RDC, aho umaze kwica abarenga 650 muri uyu mwaka wonyine gusa ushize(2024).
Yagize ati: “Nubwo bigaragara ndetse binateje ibyago, birababaje kubona Leta ya Kinshasa ihitamo kurenza amaso ibyo bikorwa by’iterabwoba ahubwo ikarwanya M23, iri kurwana mu kurengera abaturage Abanyekongo bahozwa ku nkenke, bicwa bakorerwa ivangura n’ibindi bibi.”
Yakomeje agira ati: “Aha ni ho tugera tukibaza tuti ‘ni uwuhe ufite uburenganzira bwo gusobanura iterabwoba iryo ariryo, ndetse ni iyihe mitwe igomba kwitwa iyiterabwoba mu Burasirazuba bwa RDC? Ese umuryango wa LONI ushobora gukoresha nabi iyi ngingo y’iterabwoba mu nyungu zayo, zaba iza politiki cyangwa iza diplomasi? Bigakorwa akanama ka LONI gashyinzwe umutekano karebera?”
Yanavuze kandi ko umutwe wa M23 uvuga ko uharanira mu kurinda Abanyekongo bambuwe uburenganzira n’ubutegetsi bw’iki gihugu, ngo kuko bicwa umunsi ku wundi bazira ubwoko bwabo.
Uyu minisitiri yatanze n’urugero avuga ko hari amazu y’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi arenga 300 yo mu gace ka Nturo yatwitswe n’abasirikare ba Leta ya Kinshasa mu mwaka ushize.
Yashimangiye ko ibibazo by’iterabwoba bitarandurwa mu gihe abantu bateshuka ku kugaragaza no kurwanya ababigiramo uruhare ba nyabo.
Maze yemeza ko umuryango mpuzamahanga ugomba kuzirikana ko kurwanya iterabwoba bishingira ku kutabogama, gutanga ubutabera bunoze no ku bushake bwuzuye bwokwimakaza amahoro.
Nduhungirehe yagaragaje ko ingorane Afrika iri guhura na zo zikomeye ndetse zikaba ziri mu buryo butandukanye, aho imitwe y’iterabwoba ifatanya n’ubuyobozi budashinga, kandi ugasanga ihoza abaturage mu bukene; avuga ko ibyo bituma haba ubusumbane ndetse n’amakimbirane adashyira.
Yasoje yerekana ko imipaka y’ibihugu byinshi by’Afrika itagenzuwe neza n’inzego zishinzwe umutekano ahenshi ziba zifite ubushobozi bujegajega, biri mu bituma iterabwoba rihabwa intebe.