U Rwanda Rwagaragaje Icyatuma Rukuraho Ingamba Zarwo z’Umutekano n’Ubwirinzi
Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye ko izakomeza gushyira mu bikorwa ingamba z’ubwirinzi n’umutekano mu gihe umutwe w’iterabwoba wa FDLR utarasenywa burundu n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ibi byatangajwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Madamu Mathilde Mukantabana, mu kiganiro yagiranye n’abagize agashami ka Komite y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gashinzwe ububanyi n’amahanga, kakurikirana by’umwihariko ibibera ku Mugabane wa Afurika. Icyo kiganiro cyabaye tariki ya 22/01/2026.
Ambasaderi Mukantabana yasobanuye mu buryo burambuye inkomoko ya FDLR, amateka yayo ndetse n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byayiranze mu myaka irenga 31 ishize. Yibukije abo badepite ko mu mwaka wa 2001, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize ALiR/FDLR ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, nyuma y’igitero cyagabwe mu 1999 muri Pariki ya Bwindi muri Uganda, cyahitanye abakerarugendo umunani, barimo n’Abanyamerika.
Yagize ati: “Kugeza ubu, FDLR iracyakorera mu burasirazuba bwa RDC, yinjijwe mu bikorwa by’ingabo z’icyo gihugu, kandi raporo z’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zikomeje kugaragaza uruhare rwayo mu bwicanyi n’ihungabana ry’umutekano. Uyu mutwe ugizwe n’abajenosideri wavutse mu 1994 ntiwigeze utsindwa burundu; warasigasiwe, urarindwa kandi ushyigikirwa na Leta za RDC zagiye zisimburana.”
Ambasaderi Mukantabana kandi yagaragaje ko hari ubufatanye bugaragara hagati y’ingabo za RDC na FDLR mu mirwano bahanganyemo n’ihuriro AFC/M23. Yongeyeho ko mu mpera z’umwaka wa 2025, izo ngabo zagabye ibitero mu Mujyi wa Rubavu bigamije kwambutsa intambara ku butaka bw’u Rwanda, ariko byose bikumirirwa ku gihe n’ingabo z’u Rwanda.
Yasobanuye ko ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho zigamije gusa kurinda umutekano w’abaturage barwo no gukumira ibyago bishobora kwambukiranya imipaka, ashimangira ko nta sano bifitanye no kwivanga muri politiki ya RDC cyangwa gushyigikira umutwe uwo ari wo wose urwanira intwaro muri icyo gihugu.
Ati: “Ibikorwa byacu bigamije kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda no gukumira icyahungabanya umutekano w’igihugu. Izi ngamba zizagenda zivugururwa cyangwa zikurweho uko urwego rw’icyago ruzagenda rugabanuka, nk’uko biteganywa mu mushinga wo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington.”
Ambasaderi Mukantabana yibukije kandi abadepite bo muri Amerika ko Leta ya RDC ifite inshingano zo gusenya burundu umutwe wa FDLR no gucyura abarwanyi bawo, nk’uko biteganywa n’amasezerano ya Washington yashyizweho umukono tariki ya 27/06/2025, akananasubirwamo anashimangirwa tariki ya 04/12/2025.
Yasoje ashimangira ko ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda zishingiye ku mpungenge zifatika ku mutekano w’igihugu, kandi ko zitazagumaho iteka ryose. Yijeje ko zizakurwaho igihe isuzuma ryigenga rizaba ryemeje ko Leta ya RDC yubahirije inshingano zayo zo gusenya FDLR no gukemura burundu ikibazo cy’umutekano muke mu karere.







