U Rwanda rwagaragaje impungenge ruterwa n’u mutwe wa FDLR.
U Rwanda rubinyujije kuri minisitiri warwo w’ubanye n’amahanga, Olivier Nduhungurehe, rwatangaje ko ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ruruteye inkenke ku mutekano w’igihugu cyabo kandi ko mu gihe utararandurwa ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho ku mupaka zizagumaho.
Hari mu kiganiro minisitiri w’ubanye n’amahanga Olivier Nduhungurehe yagiranye n’itangazamakuru ku munsi w’ejo ku wa gatandatu tariki ya 16/08/2025.
Muri icyo kiganiro yasobanuye ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Avuga ko nyuma umaze kuneshwa n’ingabo za FPR wahungiye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Avuga ko Amerika yashyizeho ingufu mu masezerano y’amahoro kuko igice u Rwanda na RDC biherereyemo gikungahaye ku mabuye y’agaciro yiganjyemoTin, Tungesten, Tantalum na Lithium.
Akomeza avuga ko amasezerano y’amahoro basinye tariki ya 27/06/2025 i Washington DC, ko ntakindi agamije usibye gukemura ibibazo birimo ibyumutekano biterwa na FDLR ifashwa na Leta y’i Kinshasa.
Yanasobanuye kandi ko muri ayo masezerano bemeranyije ko uyu mutwe wa FDLR urandurwa burundu, ibyo ngo akaba aribyo bizatuma u Rwanda ruvanaho ingamba z’ubwirinzi.
Ikindi yavuze ni uko bemeranyije kuzakemura ibibazo bya politiki byatejwe n’inama ya Berlin n’iyabereye i Bruxelles mu Bubiligi mu 1910 na 1912 byasize Afrika iciwemo imipaka bigendeye ku nyungu zabo.
Aha yagize ati: “Hari abanyekongo bavuga ururimi n’umuco wacu ariko batigeze bemerwa nk’abanyekongo , kandi bari kuri ubwo butaka bwa RDC, ikibazo cyaganiriwe i Doha muri Qatar kugira ngo haboneke umuti urambye kuri iki kibazo.”