U Rwanda rwahaye urwamenyo abashakira amakuru y’iki gihugu kuri Kayumba.
Vincent Karega, uhagarariye u Rwanda mukarere k’ibiyaga bigari, yagaragaje ko abashakira amakuru y’u Rwanda kuri Kayumba Nyamwasa waruhunze ko bisa no gukama ikimasa.
Karega yabitangaje akoresheje urubuga rwa x, akaba yarabitangaje ahar’ejo tariki ya 02/02/2025, ni mu gihe yasubizaga ku byo Nyamwasa yabwiye itangazamakuru ryo muri Afrika y’Epfo, aho yari yakoranye ikiganiro nakimwe mu gitangazamakuru cyo muri icyo gihugu cyitwa Newsroom Afrika.
Muri icyo kiganiro Kayumba Nyamwasa yari yagitumiwemo nk’inzobere muri politiki n’igisirikare cy’u Rwanda, ahanini byibandaga ku ntambara irimo kubera mu Burasirazuba bwa RDC.
Iyi ntambara igisirikare cya Afrika y’Epfo kikaba kiyirimo aho gifasha icya Congo kurwanya umutwe wa M23. Ndetse iyi ntambara ikaba imaze kugwamo abasirikare b’iki gihugu cya Afrika y’Epfo bagera ku 14.
Karega yavuze ko Kayumba Nyamwasa amaze igihe kirekire yaravuye mu gisirikare cy’u Rwanda, bityo ko ntamakuru y’icyo gisirikare yamenya hubwo ko nawe agomba kuyabaza.
Ati: “Ese ni ryari Kayumba aheruka kuba umusirikare mu Rwanda? Muri kugerageza gukama ikimasa? Mushake amasoko meza y’amakuru. Ntabwo mukwiye kujya kubyutsa dinosaur yapfuye mu mva.”
Yababwiye ko Kayumba Nyamwasa yatorotse igisirikare cy’u Rwanda mu 2010 ngo kuko hari ibyo yashinjwaga, kandi ko yari yatumijwe ku biro bya FPR inkotanyi kugira ngo yisobanure ndetse mbere y’aho yari yagiriwe inama yo kwandika ibaruwa isaba imbabazi, ariko ntiyabikora ahitamo guhunga.
Kayumba Nyamwasa bivugwa ko yavuye mu Rwanda rwihishwa, yerekeza muri Afrika y’Epfo aho yasanze Patrick Karegeya wari waragezeyo mbere gato mu 2008.
Ndetse icyo gihe nk’abantu babiri bahoze bakomeye mu gisirikare cy’u Rwanda, bagerageje kugira ngo barebe ko haricyo bokora bagahungabanya umutekano w’u Rwanda ariko byaranze.
Nubwo hari ubwo babigerageje ariko ntibyabahiriye ari nabyo Karega ashingiraho agaragaza ko nyuma y’imyaka irenga 15 atari mu gihugu ndetse na mbere y’aho akaba yari mu zindi nshingano zitandukanye n’igisirikare nta makuru yuzuye arufiteho.
Uyu mugabo Kayumba kuri ubu ayobora umutwe wa RNC, yahamijwe ibyaha n’urukiko rwa gisirikare adahari tariki ya 14/01/2011.
Ibyaha ashinjwa birimo gushinga umutwe w’iterabwoba, kugerageza guhungabanya umutekano w’igihugu, kutubahiriza amategeko n’ibindi.
Raporo zitandukanye mu myaka ishize zagaragaje ko Kayumba yari yaratangiye kwegeranya abarwanyi mu Burasirazuba bwa RDC, mu mugambi wo kuzatera u Rwanda.
U Rwanda narwo ruhamya ko ubwirinzi bwashyizwe ku mipaka iruhuza na RDC butazahava mbere y’uko umutwe wa FDLR urandurwa.