U Rwanda rwakaniye ruhaye amasaha abadipolomate b’u Bubiligi yokuba bavuye muri iki gihugu.
Leta y’u Rwanda yamenyesheje iy’u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo nabwo mu bya dipolomasi, inategeka Abadipolomate b’iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwabwo mu gihe kitarenze amasaha 48.
Uyu mwanzuro u Rwanda rwawufashe kuri uyu wa mbere tariki ya 17/03/2025, aho itangazo rwashyize hanze rivuga ko uwo mwanzuro ugomba gushyirwa mu ngiro ako kanya.
Ni umwanzuro u Rwanda ruvuga ko rwawizeho mu bushishozi mu ngeri zose, bitewe n’imyatwarire yabwo ya gikoroni.
Aha’rejo nibwo perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko u Bubiligi bwajujubuje u Rwanda kuva mu myaka myinshi ishyize kandi ngo ntibwarekera aho ahubwo bugerekaho no kwica Abanyarwanda.
Yagarutse ku nzira yo kwiyubaka n’imbaraga zakoreshejwe mu guharanira iterambere ry’igihugu bigaragaza ko abantu badakeneye kuba Ababiligi cyangwa kwisanisha na bo.