U Rwanda rwamaganye imyanzuro ya CEEAC, rushimangira ko rutakiri umunyamuryango wayo
Minembwe Capital News (MCN)
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko itemera kandi idaha agaciro itangazo ry’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEEAC), ryamaganye u Rwanda ku birebana n’umutekano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize uyu muryango yabereye i Sipopo muri Guinée Équatoriale ku Itariki ya 27/11/2026.
Iyi nama yafatiwemo imyanzuro ijyanye no gushyira mu bikorwa ingamba z’ubutegetsi, amategeko n’imari zirebana no kuva k’u Rwanda muri CEEAC, mu gihe u Rwanda rukomeje gushimangira ko rwafashe icyo cyemezo kubera kutubahirizwa kw’amategeko awugenga no guha agaciro inyungu za politiki za RDC muri uyu muryango.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko itangazo iryo ari ryo ryose rya CEEAC rishinja u Rwanda nta gaciro rifite, ashingiye ku kuba u Rwanda rwaramaze igihe ruvuye muri uyu muryango, rwawushinjaga kugirwa igikoresho cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati: “Itangazo iryo ari ryo ryose rya CEEAC rishinja u Rwanda nta gaciro rifite kuri twe. Impamvu ni uko hashize hafi amezi 18 u Rwanda ruvuye muri uyu muryango wagizwe igikoresho na RDC.”
U Rwanda rwatangaje ku mugaragaro ko ruvuye muri CEEAC ku Itariki ya 07/06/2025, nyuma y’inama ya 26 isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango yabereye i Malabo muri Guinée Équatoriale.
Icyo gihe, u Rwanda rwari rwitezweho guhabwa ubuyobozi bwa CEEAC, nk’uko biteganywa n’ingingo ya gatandatu y’amasezerano awugenga. Icyakora, hafashwe icyemezo cyo kongerera manda Perezida wa Guinée Équatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, wari usanzwe ayobora uyu muryango, akayongerwa umwaka umwe.
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko icyo cyemezo cyirengagije uburenganzira bwarwo, ivuga ko cyafashwe kugira ngo hahabwe agaciro ibyo RDC yashakaga, ibifashijwemo na bimwe mu bihugu bigize CEEAC.
U Rwanda rwavuze ko icyo kibazo kitari gishya, kuko no mu 2023 rwari rwarandikiye Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), ruvuga ko rwakumiriwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu nama ya 22 y’Abakuru b’Ibihugu bigize CEEAC yabereye i Kinshasa, ubwo RDC yari iyoboye uyu muryango.
Rwavuze ko kuba nta cyakozwe mu gukemura icyo kirego byagaragaje ko CEEAC yananiwe kubahiriza amategeko yayo bwite.
Mu nama yabaye ku Itariki ya 27/11/2026, Abakuru b’Ibihugu bigize CEEAC basabye ko hashyirwa mu bikorwa ingamba z’ubutegetsi, amategeko n’imari zijyanye no kuva k’u Rwanda muri uyu muryango.
Iyo nama yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu batanu barimo Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Guinée Équatoriale, Félix Tshisekedi wa RDC, Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon, Carlos Vila Nova wa São Tomé-et-Príncipe na Mahamat Idriss Déby Itno wa Tchad.
Ubuyobozi bwa CEEAC bwahawe Perezida wa Tchad, Mahamat Idriss Déby Itno, asimbuye Perezida wa Guinée Équatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo.
Kuva u Rwanda ruvuye muri uyu muryango, CEEAC isigaye igizwe n’ibihugu 10 ari byo Angola, u Burundi, Cameroun, Gabon, Guinée Équatoriale, Centrafrique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Repubulika ya Congo, São Tomé-et-Príncipe na Tchad.
Inama itaha y’Abakuru b’Ibihugu bigize CEEAC iteganyijwe mu kwezi kwa kabiri 2027, ikazabera i N’Djamena muri Tchad.
Imyanzuro yafatiwe i Sipopo igaragaza ko CEEAC yatangiye gushyira mu bikorwa inzira ziteganywa n’amategeko n’ubuyobozi zijyanye no kuva k’u Rwanda muri uyu muryango, mu gihe Kigali ikomeje kwanga ibirego biyishinjwa, ishimangira ko icyemezo cyo kuwuvamo cyari gishingiye ku kutubahirizwa kw’amasezerano awugenga no ku kuba RDC yarawugize igikoresho cya politiki.
Ibi bibaye mu gihe CEEAC itangiye manda nshya iyobowe na Tchad, usigaranye ibihugu 10, mu gihe ikibazo cy’imibanire y’u Rwanda na RDC gikomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye mu karere k’Afurika yo Hagati.
Minembwe Capital News (MCN)
