U Rwanda rwanenze ibyemezo bya CIRGL biheruka gufatirwa i Kinshasa
Nyuma y’inama ya 9 y’Abakuru b’Ibihugu n’Abahagarariye za Guverinoma bagize Umuryango wa CIRGL (Conférence Internationale sur la Région des Grands Lacs) yabereye i Kinshasa, u Rwanda rwitandukanyije n’ibyemezo byafatiwe muri iyo nama.
Mu butumwa yatangaje ku mugaragaro, Minisitiri w’u Rwanda wubanye n’amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ibyo byemezo nta shingiro bifite mu bijyanye no gushaka umuti w’amakimbirane akomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), anavuga ko u Rwanda rutitabiriye iyo nama.
Yagize ati: “Ibyemezo byafatiwe mu nama ya CIRGL i Kinshasa, itarimo u Rwanda, nta shingiro bifite ku bijyanye n’ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC. Ibiganiro byonyine bifite agaciro ni iby’i Washington n’i Doha byombi bishigikiwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.”
Ibi bije nyuma y’uko Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, afashe ubuyobozi bwa CIRGL, mu gihe uwo muryango usanzwe ufite icyicaro i Bujumbura mu Burundi.
U Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko rudasanga CIRGL nk’umuyoboro ukwiye wo gukemurirwamo ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, rugashimangira ko amahuriro mpuzamahanga afatanyije n’umuryango wa Afrika yunze ubumwe ariyo akwiye guhabwa agaciro mu rugendo rwo gushaka amahoro arambye.
Ibi bibaye mu gihe umubano hagati ya Kigali na Kinshasa ukomeje kuba mubi, cyane cyane kubera ibirego bya RDC ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, ibyo u Rwanda ruhakana rwivuye inyuma ahubwo rugashinja iki gihugu gukorana byahafi n’abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.






