U Rwanda rwarahiye, ruvuga ko rutazagwa mu mutego RDC ishaka kubashyiramo.
Byatangajwe n’umuvugizi w’u Rwanda w’ungirije, Alain Mukuralinda, mu kiganiro yahaye Channel ya YouTube izwi nka Mama Urwagasabo Tv, agaragaza ko umutego Repubulika ya demokarasi ya Congo ishaka kugushamo u Rwanda mu biganiro bibera i Luanda muri Angola rutazawugwamo na gato.
Mukuralinda yagize ati: “Uwo mutego ntabwo Leta ya Kigali izawugwamo, u Rwanda ntituri abana bo gushiturwa, ntabwo Guverinoma n’umukuru w’igihugu ari abana bashukishwa ubuhendabana, ipipi cyangwa i bombo.”
Yavuze ko mu Isezerano rya RDC ryo gusenya FDLR hashobora kuba harimo uburyarya, kuko mu gihe RDC ivuga ko izasenya uyu mutwe, ariko ntigaragaze ko bamwe mu barwanyi bawo barinda perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, kandi ko ufite ibice ugenzura muri iki gihugu.
Ati: “Ntabwo waza ukangata uti ‘noneho FDLR twayemeye, tuzayihagarika’ uzi neza ko abantu bari mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu. Si yo mitwe ikomera mu bihugu byose? Uzi neza ko hari ahantu bacunga basoresha, ibyo se wari wumva babivuga.?”
Yanibukije kandi ko icyo Guverinoma y’u Rwanda na perezida Paul Kagame bemeje, ari uko mu gihe cyose umutekano w’iki Gihugu uzaba ugiye guhungabana, bizaba ngombwa ko harwanywa ushaka kuwuhungabanya, kandi bikabera aho yaturutse.
Ati: “Ntabwo uwo mutego u Rwanda izawugwamo. Icyo u Rwanda rwemeye, yaba umukuru w’igihugu, basobanuye, nibiba ngombwa ko umutekano w’u Rwanda ugiye guhungabana, aho uzahungabanira bazawusangayo kugira ngo bawubungabunge. Ni umutekano w’u Rwanda, ntabwo ari ugufasha M23.”
Ubushize, umuvugizi wa RDC, Patrick Muyaya, tariki ya 09/09/2024 yari yatangaje ko leta ye yiteguye gusenya burundu umutwe wa FDLR ariko ngo bazansaaba u Rwanda gukura ingabo mu Burasirazuba bwa RDC.”
Yagize ati: “Ibiganiro bya Luanda byatangijwe na perezida wa Angola byasubukuwe, hari inama yo ku rwego rw’abaminisitiri n’iyinzobere. Turi kuganira ku bintu bibiri; icyo gusenya FDLRj n’icyo kuba ingabo z’u Rwanda zagenda.”
Tariki ya 14/09/2024, i Luanda hateganijwe ibiganiro byo ku rwego rw’abaminisitiri bihuza intumwa z’u Rwanda, iza RDC na Angola. Mukuralinda avuga ko igihugu cye gitegereje kumva niba hari andi makuru azatangwa kuri FDLR n’uburyo izasenywamo, kandi avuga ko hari ibitarasobanuka kubyo RDC iteganya byo gusenya FDLR Burundu.
MCN.