• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

U Rwanda rwarahiye, ruvuga ko rutazagwa mu mutego RDC ishaka kubashyiramo.

minebwenews by minebwenews
September 14, 2024
in Regional Politics
0
U Rwanda rwarahiye, ruvuga ko rutazagwa mu mutego RDC ishaka kubashyiramo.
61
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

U Rwanda rwarahiye, ruvuga ko rutazagwa mu mutego RDC ishaka kubashyiramo.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Byatangajwe n’umuvugizi w’u Rwanda w’ungirije, Alain Mukuralinda, mu kiganiro yahaye Channel ya YouTube izwi nka Mama Urwagasabo Tv, agaragaza ko umutego Repubulika ya demokarasi ya Congo ishaka kugushamo u Rwanda mu biganiro bibera i Luanda muri Angola rutazawugwamo na gato.

Mukuralinda yagize ati: “Uwo mutego ntabwo Leta ya Kigali izawugwamo, u Rwanda ntituri abana bo gushiturwa, ntabwo Guverinoma n’umukuru w’igihugu ari abana bashukishwa ubuhendabana, ipipi cyangwa i bombo.”

Yavuze ko mu Isezerano rya RDC ryo gusenya FDLR hashobora kuba harimo uburyarya, kuko mu gihe RDC ivuga ko izasenya uyu mutwe, ariko ntigaragaze ko bamwe mu barwanyi bawo barinda perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, kandi ko ufite ibice ugenzura muri iki gihugu.

Ati: “Ntabwo waza ukangata uti ‘noneho FDLR twayemeye, tuzayihagarika’ uzi neza ko abantu bari mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu. Si yo mitwe ikomera mu bihugu byose? Uzi neza ko hari ahantu bacunga basoresha, ibyo se wari wumva babivuga.?”

Yanibukije kandi ko icyo Guverinoma y’u Rwanda na perezida Paul Kagame bemeje, ari uko mu gihe cyose umutekano w’iki Gihugu uzaba ugiye guhungabana, bizaba ngombwa ko harwanywa ushaka kuwuhungabanya, kandi bikabera aho yaturutse.

Ati: “Ntabwo uwo mutego u Rwanda izawugwamo. Icyo u Rwanda rwemeye, yaba umukuru w’igihugu, basobanuye, nibiba ngombwa ko umutekano w’u Rwanda ugiye guhungabana, aho uzahungabanira bazawusangayo kugira ngo bawubungabunge. Ni umutekano w’u Rwanda, ntabwo ari ugufasha M23.”

Ubushize, umuvugizi wa RDC, Patrick Muyaya, tariki ya 09/09/2024 yari yatangaje ko leta ye yiteguye gusenya burundu umutwe wa FDLR ariko ngo bazansaaba u Rwanda gukura ingabo mu Burasirazuba bwa RDC.”

Yagize ati: “Ibiganiro bya Luanda byatangijwe na perezida wa Angola byasubukuwe, hari inama yo ku rwego rw’abaminisitiri n’iyinzobere. Turi kuganira ku bintu bibiri; icyo gusenya FDLRj n’icyo kuba ingabo z’u Rwanda zagenda.”

Tariki ya 14/09/2024, i Luanda hateganijwe ibiganiro byo ku rwego rw’abaminisitiri bihuza intumwa z’u Rwanda, iza RDC na Angola. Mukuralinda avuga ko igihugu cye gitegereje kumva niba hari andi makuru azatangwa kuri FDLR n’uburyo izasenywamo, kandi avuga ko hari ibitarasobanuka kubyo RDC iteganya byo gusenya FDLR Burundu.

              MCN.
Tags: AlainmukuralindaU Rwanda
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Hatanzwe ibisobanuro byagufasha ku menya ko ufite ibibazo byo mu mutwe.

Hatanzwe ibisobanuro byagufasha ku menya ko ufite ibibazo byo mu mutwe.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?