U Rwanda rwashizwe ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite politiki yogeteza Afrika imbere.
Ni byashizwe ahagaragara n’urwego rwa CPIA rwa Banki y’isi aho rwatangaje ko u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite ingamba na politiki nziza yo kuzamura ubukungu bwo ku mugabane wa Afrika.
Iy’i raporo nshya yiswe CPIA yanahaye igihugu cy’u Rwanda amanota 4,1 kuri 6.
Nk’uko byavuzwe abakora iyi raporo bashingira ku bipimo 4 by’ingenzi, birimo imicungire y’ubukungu, ishirwaho rya za politiki zorohereza ubucuruzi n’ishoramari, politiki zo guteza imbere uburinganire kuri bose, ndetse n’imicungire y’inzego zabikorera n’ibigo byigenga.
Muri ubwo buryo u Rwanda rwagize amanota ari hejuru ya 4, ariko aho rwagize menshi ni mu rwego rwo guteza imbere uburinganire kuri bose rwagize amanota 4,4, ndetse no gushyiraho politiki nziza ku bucuruzi n’ishoramari ruhabwa amanota 4,2 kuri 6, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cya Bwiza.com.
Ay’amanota ni meza ukurikije n’ibindi bihugu gifite amanota arenze 3,9 ariko ntibihagije kuko hari bikenerwa kongera gushyirwamo imbaraga kugira ngo amanota akomeze kuzamuka.
Umugabane wa Afrika uratanga icyizere ko mu bihe biri imbere mu bukungu, mu gihe leta z’ibihugu zikomeza gushyiraho ingamba na politiki byo guteza imbere abikorera nk’uko Banki y’isi ibivuga.
Uyoboye Banki y’isi, Ajay Banga yemeza ko ubukungu bwa Afrika, butanga icyizere cy’ejo hazaza, kubera umubare mu nini w’abakiri bato. Aha yari mu nama iheruka kubera i Washington DC ho muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu kwezi kwa Kane uyu mwaka.
Mu myaka icumi ishize, u Rwanda rwakunze kuza mu nsi y’ubutayu bwa Sahara, bifite amanota 3,1.
Kuri iy’inshuro muri iyi raporo y’uyu mwaka ibi bihugu bikurikira u Rwanda aho ari Benin na Cabo Verde bifite amanota 3,9, mu gihe Togo na Cote D’Ivoire byo bifite 3,8.
Ibihugu biza ku myamya yanyuma ni Sudan y’Epfo na Eritrea bifite inota 1,7.
MCN.