U Rwanda rwashyize umugambi wa Tshisekedi ku karubanda kubyerekeye abajenosideri ashaka kwakira .
Byashyizwe hanze na minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, aho yagaragaje ko perezida Félix Tshisekedi afite gahunda yo kwakira mu gihugu cye cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Abanyarwanda batandatu baba muri Niger, barimo abahamijwe ibyaha bya Genocide.
Bivugwa ko umuyobozi w’ibiro bya perezida wa RDC, Antony Nkizo Kamole, tariki ya 26/06/2024, yashyize umukono ku ibarua iha Ali Illiassou Dicko uruhushya rwo guhagararira uyu mukuru w’igihugu mu biganiro na Niger.
Bikaba byari ibiganiro bigamije gusaba Leta ya Niger ko yakwemerera aba Banyarwanda kujya muri RDC. Aba ni Sagahutu Innocent, Nzuwonemera Prosper, Nteziryayo Alphonse, Ntagerura Andre na Zigiranyirazo.
Aba bagabo bacumbikiwe na Niger nyuma yo gufungurwa n’urwego rw’umuryango w’Abibumbye. Bamwe muri aba barangije igifungo ku byaha bya genocide, abandi bagirwa abere.
Nk’uko bivugwa n’uko bwana Tshisekedi ashaka kwinjiza aba Banyarwanda mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, bijyanye n’umugambi afite wo gufasha uyu mutwe guhindura ubuyobozi bw’u Rwanda.
Gusa ibiro by’umukuru wa RDC byahakanye aya makuru bivuga ko iyi barua ari impimbano.
Nduhungirehe w’u Rwanda yatangaje ko yatunguwe no kubona ibiro bya perezida Félix Tshisekedi bivuga ko kopi y’ibarua ya Kamole ari impimbano, nyamara ari umwimerere.
Asobanura ko IRMCT yagejeje kopi imwe y’iyi barua IRMCT yarohereje minisitiri y’ubanye n’amahanga ya Niger tariki ya 06/09/2024, kandi ko na minisitiri y’ubanye n’amahanga y’u Rwanda yayakiriye ku ya 07/09/2024, saa munani n’iminota 54 zamanywa.
Avuga ko niba RDC ishaka ko aba bantu bahabwa uburenganzira bwo kujya muri RDC bidegembya, ikwiye kubikora itihishahisha.
Yagize ati: “Niba Leta ya Kinshasa ishaka gushakira abo Banyarwanda uburenganzira bwo kujya muri RDC bidegembya, bahoze muri Guverinoma yateguye genocide mu 1994, barimo uwabaye Captain ukiri mu mitwe yitwaje intwaro n’ishaka gukuraho ubutegetsi, nibikore itihishahisha.”
Captain uvugwaho gukorana n’imitwe yitwaje imbunda ni Sagahutu. Uyu yigeze gushaka kwinjira muri FDLR mu 2017, nyuma y’imyaka itatu afunguwe, ndetse nanyuma yaho yarabigerageje kujya muri RDC mu buryo butemewe n’amategeko umugambi we upfuba rugikubita kuko amakuru yahise amenyekana.
MCN.