Ubufasha Bwambukiranya Imipaka Bwagaruye Icyizere ku Mpunzi ziri i Kamanyola
Umuryango Mahoro Peace Association, ugizwe n’Abanyamulenge batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wagize igikorwa cy’indashyikirwa cyo gufasha impunzi zahunze imvururu zo mu mujyi wa Uvira, zirimo Abanyamulenge n’Abapfulero, zibona ubufasha bw’ibanze bwari bukenewe cyane mu buzima bwazo bwa buri munsi.
Kuri uyu wa 02/02/2026, ni bwo izi mpunzi zagejejweho ubufasha burimo amatera, uburingiti n’inzitiramibu, ibikoresho by’ingenzi mu kurinda ubuzima no kugabanya ingorane ziterwa n’imibereho mibi mu nkambi no mu duce twakiriye abahunze.
Umwe mu mpunzi zahawe ubu bufasha yabwiye Minembwe Capital News ati:
“Umuryango wa Mahoro Peace Association watugejejeho ubufasha burimo amatera, uburingiti n’inzitiramibu. Twishimiye cyane iki gikorwa, kandi turawushimira by’umwihariko kuko utarobanuye; ntiwahaye Abanyamulenge gusa, ahubwo n’Abapfulero bafashijwe.”
Amakuru aturuka ku bateguye iki gikorwa agaragaza ko buri mpunzi yabonye ubufasha, ndetse ko hari n’abahawe ibirenze bitewe n’uko hari ibikoresho byasagutse, ibintu byakiriwe neza n’abaturage nk’ikimenyetso cy’ubwuzuzanye n’ubutabazi bushingiye ku bumuntu.
Izi mpunzi zibarirwa mu bihumbi birenga, zahunze ziva i Uvira nyuma y’uko umutwe wa M23 uvuye muri uwo mujyi tariki ya 17/01/2026, bikurikiye igitutu n’ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika busaba uwo mutwe kuva muri ako gace. Ibyo byahise bituma umutekano ucika intege, cyane cyane ku baturage batifuzaga kuba mu duce twagenzurwaga n’imitwe irimo Wazalendo, FDLR n’ingabo za FARDC, bityo benshi bahitamo guhungira i Kamanyola no mu tundi duce tubonwa nk’udutuje ugereranyije.
Mu mateka y’akarere ka Kivu y’Amajyepfo, ihungabana ry’umutekano ryagiye rihora rishyira abaturage mu bihe bikomeye by’ubuhunzi n’ubukene. Muri urwo rwego, ibikorwa bya Mahoro Peace Association bigaragara nk’urugero rwiza rw’uruhare rwa Diaspora mu gutabara no gufasha abo basize inyuma, hatitawe ku moko cyangwa inkomoko.
Iki gikorwa cy’ubutabazi kigaragaza ko ubumwe, ubwitange n’impuhwe bishobora guhindura ubuzima bw’abari mu kaga, bikanatanga icyizere ko n’iyo ibibazo bya politiki n’umutekano bikomeje, hari imbaraga z’abaturage n’imiryango yigenga zishobora gutanga umusanzu ufatika mu kugarura icyizere n’ubuzima bufite agaciro.





