Ubuhanuzi bukomeye bwagenewe abibwiraga kuja hanze ya Afrika, ahanini ku mpunzi.
Ijwi ry’Imana, ibicishije mu mugaragu wayo nk’uko yabivuze Ndatinya Dodos, yavuze ko Imana yamuhishuriye ko “igihe cyo kuja hanze kirangiye ku bwoko bw’Imama,” kandi ashimangira cyane ku bari mu makambi y’impunzi.
Ubu butumwa, Dodos uherereye mu Burasizuba bwa Congo, yabutanze abucishishije kuri Minembwe Capital News kuri uyu wa kabiri tariki ya 06/05/2025.
Yanavuze ko Imana yabumuhishuriye uyu munsi ku wa kabiri.
Nk’uko yabikoze, yabuhaye insanganyamatsiko igira iti: “UBUTUMWA KU BWOKO BW’IMANA NDETSE N’ABANTU BOSE.”
Ni naho yahise ahera agira ati: “Bwoko bw’Imana aho muherereye mwese ndabasuhuje mwizina ry’umwami wacu Yesu Kristo.
Bakundwa nagira ngo mbasangize icyo Umwuka yanshize k’umutima kuruyu munsi tariki ya 6 z’ukwezi kwa gatanu 2025.”
Yakomeje agira ati: “Igihe cyo hanze kirarangiye, igihe cyo kuja hanze kirarangiye, igihe cyo kuba hanze kirarangiye”
Umwuka yakomeje ambwira ko abantu benshi bari mu makambi murwego rwa HCR n’indi miryango yigenga ndetse n’abantu kugiti cyabo bateganya kuja hanze. Mu menye ko umubare nyamwinshi wabo utakigiye. Murabo bose bategereje kujayo, abake cyane nibo bagiye kugenda ariko nubwo bazagenda, bizaba ibyigiye gito cyane, kuko bazahita bagaruka vuba muri Afrika, ndetse umwuka yambwiye ko bamwe mugihe bazaba bari mukirere bagenda, bazahura nabandi kera bazaba bari kugaruka bataha kubazaba baragiye mbere. Ngo kuko igihe cyo kuba hanze kirangiye, ngw’abantu bagataha mu bihugu byabo.”
Yageze aha ahita abaza iki kibazo: “Ibyo ubyumvise wakwibaza uti niki kizaba kibaye?”
Yongeye ati: “Nuko Umwuka yakomeje ambwira ngo nuko INTAMBARA YA GATATU Y’ISI irabaye iri kumarembo, kandi biriya bihugu byose dukunda gusabamo ubuhungiro aribyo Amerika, Australia n’ibindi, bigiye kwinjira mu ntambara ikomeye.
Iyi ntambara izatigisa isi yose, izaba ar’intambara y’igitangaza, izaba aramakundura.
Ibyo nibyo Umwuka yambwiye bavandimwe.”
Dodos, yasoje ubu butumwa agira abantu inama, aho yagize ati: “Rero abantu bagomba gusengera cyane ibihugu byabo rwose kugira ngo amahoro arambye aboneke ubwo ibyo bihugu bikomeye byo mu burengerazuba bw’Isi bizaba biri mu ntambara. Kandi abantu bagomba kwitegurira ibyo bihe bagafata ingamba zizabafasha mugihe ibyo bintu byaba bisohoye. Ndetse nabataha mu bihugu byabo bagasanga yo amahoro.”