• About Us
  • Privacy Policy
Thursday, November 12, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Uburasirazuba bwa RDC: Ibibera mu Bice Bitandukanye Bikomeje Gukurura Impaka

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 12, 2026
in Conflict & Security
0
Uburasirazuba bwa RDC: Ibibera mu Bice Bitandukanye Bikomeje Gukurura Impaka
64
SHARES
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Uburasirazuba bwa RDC: Ibibera mu Bice Bitandukanye Bikomeje Gukurura Impaka

Minembwe Capital News (MCN)

Mu ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa Kane, igitero cyagabwe mu gace ka Mahume, gaherereye i Mbau, muri Teritwari ya Beni, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, gihitana abantu batatu, mu gihe amazu arindwi yatwitswe. Abakekwaho kugaba iki gitero ni abarwanyi ba ADF.

Amakuru yatangajwe avuga ko iki gitero cyagabwe ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo, ubwo abagabye igitero binjiraga muri aka gace, bakica abantu ndetse bagatwika amazu y’abaturage.

Amasoko ya Minembwe Capital News avuga ko agace ka Mahume kagabweho iki gitero kari mu bice bigenzurwa n’ingabo za FARDC. Iki gitero cyongeye guteza impungenge ku mutekano w’abaturage batuye mu bice bigenzurwa n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe ifatanya na zo.

Izi mpungenge zigaragara no mu mujyi wa Uvira, aho mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane, tariki ya 12/11/2026, abarwanyi ba Wazalendo barashe amasasu menshi, bituma abaturage bo muri quartier ya Kalundu bahura n’ibikorwa byo gusahurwa mu ngo zabo. Amasoko ya Minembwe Capital News avuga ko atari ubwa mbere ibikorwa nk’ibi bibaye muri uyu mujyi.

Ku rundi ruhande, amasoko ya Minembwe Capital News avuga ko mu bice bigenzurwa na FRN, abaturage bakomeje kwikorera ibikorwa byabo bya buri munsi mu mutekano. Ayo masoko avuga kandi ko abaturage bo muri ibyo bice bashishikarizwa kubungabunga isuku, nk’uko bikorwa mu Minembwe, Bukavu, Goma n’ahandi.

Ibi ni byo bituma abaturage benshi bagaragaza icyifuzo cy’uko FRN yagera mu bice batuyemo, ikabiyobora ndetse ikanahakura ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi bibazo bikomeje kugaragaza itandukaniro mu makuru ajyanye n’umutekano atangwa ku bice bitandukanye by’Uburasirazuba bwa RDC, mu gihe abaturage bakomeje gusaba kurindwa no kubaho badafite ubwoba bw’ibitero, ubwicanyi n’ibikorwa byo gusahurwa.

Minembwe Capital News (MCN)

Tags: ADFBeniFrnMahumeUvira

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?