Ubutabera bwa RDC, bwasohoye urutonde rw’abareganwa hamwe na Corneille Nangaa.
Ahagana ku wa mbere w’iki Cyumweru turimo, nibwo minisitiri w’ubutabera muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, yafashe icyemezo cyo kuburanisha bwana Corneille Nangaa n’abandi banyacyubahiro batandukanye barimo n’abasirikare bo mu mutwe wa M23.
Nangaa niwe muyobozi mukuru w’ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare; yashinze iri huriro afatanije n’ubuyobozi bwa M23 mu mpera z’u mwaka ushize.
Ni ihuriro ryashingiwe i Nairobi mu gihugu cya Kenya. Akimara kurishinga yatangaje ko iri huriro rigamije gushiraho iherezo rya nyuma ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.
Kuri urwo rutonde ubutegetsi bwa Kinshasa bwashize hanze, dusanga Corneille Nangaa ariwe uza ku mwanya wa mbere:
- Corneille Nangaa Yobeluo
- Koloneli Nziramakenga
- Ruzandiza Emmanuel Alias Sultani
- Koloneli Byamungu Bernard
- Major Ngoma Willy
- Safari Bishori Luc
- Samafu Makinou Nicaise
- Nangaa Baseyane
- Nkuba Shebandu Eric alias Malembe
- Nkangya Nyamacho Alias Microbe
- Monkango Nganga Brenda
- Ilunga Kalonzo André
- Tshibimba Kalonji Ange
- Maggie Walifetu Henri
- Biyoyo Josué
- Chalwe Munkutu Adam
- Alumba Lukamba Omokoko
- Tshisola Yannick
- Bisimwa Bertrand
- Lubanda Nazinda Yvette
- Kaj Kayembe Fanny
- Mamba Kabamba Jean Jacques
- Lubala Ntwali Fabrice
- Lawrence Kanyuka
- Delion Kimbulungu
- Paluku Kavunga Magloire.
Nubwo uru rutonde ubutegetsi bwa Kinshasa bwamaze kurushyira hanze, ariko Nangaa nabo bareganwa baherereye mu Burasirazuba bwa RDC kandi bari kurwanya ubu butegetsi kugira ngo babushireho akadomo kanyuma.
MCN.