Kuva kandidatire ya Moïse Katumbi Chapwe, yemejwe n’urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga muri RDC, byatumye abeshi batangira kugira ubwoba ndetse n’abari m’ubutegetsi bwa Kinshasa nimugihe batangiye kuvuga ibintu byo guhababuka!
Amakuru dukesha isoko yacu ya Minembwe Capital News, n’uko kuri uyu wa Gatanu, tariki 03/11/2024, minisitiri w’itumanaho akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya Kinshasa, Patrick Muyaya, y’ibasiriye Moïse Katumbi, amushinjako adatanga umusanzu w’ibitekerezo ngo abe yatunga urutoki leta y’u Rwanda, bariya bayobozi ba Kinshasa bashinja kuba u Rwanda rufasha u mutwe wa M23.
Byanavuzwe ko Muyaya, atibasiriye Moïse katumbi wenyine gusa ko ahubwo yashinje abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi, kudatunga agatoki leta ya Kigali.
Patrick Muyaya, yagize ati: “Nigute waba urikwiyamamaza kuyobora i Gihugu ariko utabasha kwerekana umwanzi wa Congo.”
Yunzemo ati: “Birakwiye ko muvuga izina u Rwanda, muvuge ko arirwo ruhungabanya umutekano w’abaturage. Muvuge ibintu byose uko biri nuko bisa mubone kuyobora RDC.”
Ay’amakuru akomeza avuga ko Muyaya, ibi yabivuze tariki 02/11/2023, ubwo yarimo aganira n’umuganga umuvura nk’uko iy’inkuru twayihawe.
Patrick Muyaya, yasoje avugako bagitegereje ibindi bitekerezo byabandi ba kandida, kubyerekeye ikibazo cy’intambara M’uburasirazuba bwa Congo Kinshasa, aho yahise ashimagiza ubuyobozi bwa Félix Tshisekedi, avugako bwazamuye imbaraga z’igisirikare ko kandi bamaze kubaka Ubutabera ndetse n’ubutunzi, akaba yaremeje ko leta ye imaze kuza k’umwanya wambere mukarere kubijanye na diplomasi.
Muyaya ati: “Leta ya Kinshasa, ntabwo ikiri yayindi yohambere yo gutegekwa ibyo bakora! N’uyu Moïse Katumbi, ndahamya ko adafite ijambo rishobora guhinyuza ibyo Guverinoma ya Félix Tshisekedi yakoze, hubwo bagakwiye kwiharuramo gutsindwa mu Matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe kuba.”
Twabibutsako kandidatire ya Moïse Katumbi, yabanjye kurwanywa n’abari m’ubutegetsi bwa Kinshasa, nk’uwitwa Noël Tshiani aho yarimo arega Maïse Katumbi kubijanye n’ubwenegihugu, yamushinja gako atunze ubwenegihugu bu biri. Ibi byaje guteshwa agaciro kuri 30/10 /2023 n’urukiko rushinzwe kurengera itegeko shinga.
Komisiyo ishinzwe gutegura amatora (CENI), ikaba yaratangajeko izashira hanze liste yabakandida bidasubirwaho, tariki 18/11/23, nk’uko biteganywa n’itegeko rishinzwe amatora.
Amatora y’umukuru w’igihugu muri Republika ya Demokarasi ya Congo, ateganijwe kuba tariki 20/12/2023.
By Bruce Bahanda.