Uburyo abasirikare ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, bagiye batumwa muri Kivu Yaruguru, byamaze kumenyekana, ni m’urwego rwo kugira bahashe umutwe wa M23.
Iy’i gahunda yafashwe nyuma y’Ijambo rya Perezida Félix Tshisekedi, igihe yerekezaga mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo na Kivu y’Amajyaruguru, muri Gahunda yo kwiyamamaza k’u mwanya w’umukuru w’igihugu, mu Cyumweru gishize, ubwo yageraga i Bukavu, Uvira na Makobola ndetse n’i Goma , mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yasezeranyije abaturage ko agiye kurangiza intambara.
Nk’uko perezida Félix Tshisekedi, yabivuze yavuze ko agiye kurangiza umutwe wa M23, mugihe cy’Iminsi yise ko “arimike.”
Yagize ati: “Mbasezeranye kubaha Amahoro, intambara iri mu Burasirazuba bw’iki gihugu nzayirangiza mu minsi itatu. Umutwe wa M23 ngiye kuwumaraho icyo mbasaba mungirire icyizere muzantore mu matora ateganijwe kuba tariki 20/12/2023.”
Nyuma y’iri jambo, Ingabo zo muri Brigade ya 31, yabaga i Beni bahise bategekekwa kuva Beni na Butembo,bakaja mu bice birimo intambara ihanganishije M23 n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa. Regima ziyi brigade, zibiri iya 3204 niya 3203, imwe murizi, bya vuzwe ko izoherezwa Nyanzare, muri teritware ya Rutsuru, mugihe indi izoherezwa i Sake, muri teritware ya Masisi.
Andi makuru yizewe dukesha Isoko yacu,ahamya ko Ingabo zavanwe muri Kivu y’Amajy’epfo, zizaja i Minova na Goma.
Nk’uko twa bibwiwe n’uko abasirikare bari muri teritware ya Fizi, Uvira na Mwenga, bazajya basiga bake abandi boherezwe guhangana n’u mutwe wa M23, nka Rejima yari mu Bibogobogo, homuri teritware ya Fizi, bazahasiga bake abandi boherezwe Mboko, abari Mboko baje Kabunambo , abari Kabunambo nibo bazoherezwa Minova.
Mu gihe abagiye bavanwa mu bice bya teritware ya Uvira, bo bazoherezwa i Goma, nka bavanwe muri Grupema ya Bijombo, no mu Mujyi wa Uvira no mutundi duce twa teritware ya Uvira, bavanze n’Ingabo z’u Burundi abaribo boherezwa i Goma mu Mujyi.
K’umunsi w’ejo hashize, tariki 13/12/2023, umuvugizi w’igisirikare ca FARDC, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Ndjiko Kaiko Guillaume, yahakaniye itangaza Makuru ko batari mubihe byo guhagarika imirwano, nimugihe bari bashinjwe n’u muvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka ko barenze ku masezerano yo guhagarika intambara mu gihe cya masaha 72, nk’uko byari byatangajwe na leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Lawrence Kanyuka, yari yamenyesheje akoresheje urubuga rwa X, avuga ko ziriya Ngabo za RDC zashinze ibirindiro mu maso yabo mu bice bya Kibumba, muri teritware ya Nyiragongo.
Kuba Guverinoma ya Kinshasa, ikomeje kohereza ingabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bigaragara neza ko yamaze gutegura Urugamba rukaze rwo guhasha umutwe wa M23.
Bruce Bahanda.