Ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo bwatangaje icyo bugiye gukora nyuma y’uko umutwe wa M23 ugize igihe warajegeje ubwo butegetsi ndetse ukaba unamaze kubohoza uturere twinshi.
Ni byo Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ibinyujije ku muvugizi wayo, Patrick Muyaya, aho yavuze ko igisirikare cy’iki gihugu(FARDC ) kigiye gukora operasiyo ikaze yo guhashya imitwe y’itwaje imbunda irwanira mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Muyaya watangaje ibi aciye kuri RTNC yavuze ko inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu w’i Cyumweru gishize, yemeje ko FARDC ifashijwe na Wazalendo igiye gukora operasiyo simusiga yo guhashya umutwe wa M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na ADF mu Ntara ya Ituri.
Muri iri jambo rya Muyaya yavuze kandi ko FARDC n’abayifasha kurwanya M23 ko bagomba kwirwanaho mu buryo bwose no kubohoza ibice umutwe wa M23 wagiye wibikaho. Ibice byavuzwe n’uyu muvugizi ibyinshi bikaba biherereye muri teritware ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo.
Yagize ati: “Inama y’abaminisitiri yemeje ko Ingabo z’igihugu cyacu zigomba kwinjira mu rugamba rwo guhashya umutwe wa M23 mu Ntara ya Kivu Yaruguru naho muri Ituri hakarwanywa ADF.”
Yashimangiye ibi avuga ati: “Ingabo zacu vuba ziraba zamaze kwirukana umwanzi mu bice agenzura.”
Nyuma y’iyo nama ahagana isaha z’umugoroba zo muri week-end habaye imirwano ikaze ni mirwano yabereye mu bice byinshi, nko mu nkengero za Kanyabayonga, iyo mirwano yabereye ahitwa Bushikwa, Kimaka na Kateku.
Ni mu gihe kandi ibindi bitero bikomeye byagabwe mu duce two muri teritware ya Masisi, nk’ahitwa Kisuma na Kibabi ndetse kandi na Bishigiro mu birometero nka 3 uvuye muri centre ya Tongo ho muri teritware ya Rutsuru.
Amakuru dukesha abaturiye ibyo bice avuga neza ko M23 yabashye gusubiza inyuma ibyo bitero yari yagabweho, ndetse kandi muri ibyo bitero bya FARDC n’abambari bayo bari bagabye mu birindiro bya M23 uwo mutwe ubibamburamo ibikoresho by’agisirikare byinshi birimo n’imbunda zirasa kure.
MCN.