Leta ya perezida Félix Tshisekedi yahaswe kuja mu ntambwe y’ibiganiro na M23 nk’u muti wo kugera ku mahoro arambye.
Ni Guverinoma y’u Bubiligi nayo yokeje igitutu ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ngo bemere kuganira n’u mutwe wa M23, uwo bagize igihe bahanganye mu ntambara imaze hafi imyaka irenga ibiri, ibera mu Burasirazuba bw’igihugu cya RDC.
U Bubiligi bu binyujije muri minisiteri y’ubanye n’amahanga yayo, yasohoye itangazo ku mugoroba wo k’uwa Gatanu, tariki ya 09/02/2024, riburira leta ya Kinshasa ko ‘gukoresha ingufu za Gisirikare bitazakemura amakimbirane y’intambara bahanganyemo n’u mutwe wa M23.’
I tangazo rya minisiteri y’ubanye n’amahanga y’u Bubiligi, riha i Nama ubutegetsi bwa Guverinema ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ko bareka imirwano bakaganira.
Rigira riti: “Igisubizo cyo gukemura amakimbirane ashingiye ku ntambara nti gisaba gukoresha imbaraga za gisirikare. Ni gombwa ko haba gukoresha diplomasi biciye mu biganiro, bityo hakwiye gusubukurwa ibiganiro ku rwego rwa karere.”
U Bubiligi kandi bwasabye ko intambara ikomeje guhuza M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa, y’aba ihagaze mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Igihugu cy’u Bwongereza nacyo kiri mu bihugu byasabye leta ya Kinshasa kureka imirwano bakinjira mu biganiro nabo bahanganye.
Bagize bati: “Turashigikira impande zihanganye kureka kurwana bakajya mu biganiro.”
Ninyuma y’uko kandi igihugu cya Israel giheruka gusaba RDC kureka guterana amagambo n’igihugu cy’u Rwanda, bagakoresha inzira y’ibiganiro.
Tu bibutse ko u Bufaransa buheruka gutangaza ko “buhangayikishijwe n’intambara ikomeje guca ibintu mu Burasirazuba bwa RDC,” maze basaba ubutegetsi bwa Kinshasa kwinjira mu biganiro kugira bashake amahoro n’umutekano birambye.
Bruce Bahanda.