Leta ya perezida Félix Tshisekedi yatangaje ko ifunguye inzira y’ibiganiro ku Gihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda ngo mugihe bazaba bu bahirije ibisabwa na Kinshasa.
N’ibyo Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yatangaje nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, zisabye ubwo butegetsi bwa Kinshasa kuganira n’u Rwanda ku ma kimbirane ibyo bihugu byombi bifitanye, ahanini ashingiye ku mutekano muke ukomeje kuzamba mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nk’uko iy’inkuru yatangajwe n’ikinyamakuru cya Africa Intelligence.
Kinshasa yagize iti: “Twiteguye ku ganira n’u Rwanda mu gihe bemeye kuvana Ingabo zabo k’u butaka bw’i Gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Inzira zibiganiro turazuguruye guhera ubu, ariko mugihe b’u bahirije ibyo ubutegetsi bwacu busaba.”
Guverinoma ya Kinshasa yagiye y’umvikana kenshi ishinja u Rwanda gushigikira M23 ibyo Kigali nayo yahakanye ndetse ahubwo bakamagana Kinshasa gukorana n’imitwe y’itwaje imbunda irimo FDLR yasize ikoze Genocide mu Rwanda.
Ahagana mu mpera z’u mwaka w’2023, perezida Félix Tshisekedi y’umvikanye avuga ko “azatera u Rwanda,” ko kandi atazagirana ibiganiro n’igihugu cy’u Rwanda, ashimangira ko azarasa Kigali, ku murwa mukuru w’i Gihugu cy’u Rwanda, y’icaye i Goma.
Ahamya ko ibyo aza bikora ngo mugihe M23 ashinja gufashwa n’u Rwanda izaba yongeye gufata akandi gace gato ko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, cyangwa uwo mutwe ngo ukaba wo kwibesha ukarasa isasu rimwe i Goma, yemeza ko muri icyo gihe azahita akoranya inteko nshinga mategeko ya RDC maze abasabe kurasa u Rwanda.
Aha yagize ati: “Nza tera u Rwanda, ndababwiza ukuri mugihe M23 ya kwibesha ikarasa isasu rimwe i Goma, nzahita mpamagaza inteko nshinga mategeko ya RDC, mbasabe kurasa i Kigali. Nta biganiro nzigera ngirana n’u Rwanda.”
Yakomeje agira ati: “Icyo gihe Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, azarara kure n’urugo rwe iyo mw’Ishamba.”
Mu ntangiriro z’ubuyobozi bwa perezida Félix Tshisekedi, nyuma y’uko atsinze amatora yo mu mwaka w’2018, umubano w’u Rwanda na Congo Kinshasa wari wifashe neza, ibi byaje guhinduka ubwo M23 y’uburaga imirwano mu mpera z’u mwaka w’2021.
Kugeza ubu ibihugu byombi ntibicana uwaka.
Bruce Bahanda.