Ubutegetsi bwa Kinshasa bwa hamagaje ambasaderi wa Algeria muri RDC kwi sigura kubera uruzinduko rwa General Chanegriha aheruka kugirira mu Rwanda.
Ni kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26/02/2024, ambasaderi wa Algeria i Kinshasa yahamagajwe muri minisiteri y’ubanye n’amahanga ya RDC ku gira yisigure ku ruzinduko rw’u mugaba mukuru w’ingabo za Algeria aheruka kugirira mu Rwanda.
Minisitiri w’u banye n’amahanga wa RDC Christophe Lutundula, uyoboye iriya minisitiri y’u banye n’amahanga, abinyujije k’urubuga rwa X, yatangaje ati: “Usibye kumenya ubusugire bwa buri gihugu, ariko turashaka kumenya ibisobanuro by’imbitse ku ruzinduko umugaba mukuru w’ingabo za Algeria yagiriye mu Rwanda.”
Ahagana tariki ya 20/02/2024, nibwo General Saïd Chanegriha yazindukiye i Kigali mu Rwanda, aho yabonanye n’abategetsi batandukanye barimo n’umugaba mukuru w’Ingabo za RDF, Gen Mubarakh Muganga.
Ubwo uyu mugaba mukuru w’ingabo za Algeria yafataga i jambo ari i Kigali mu Rwanda, yavuze ko umubano w’igisirikare cya Algeria n’izu Rwanda ko ari ngombwa, anavuga ko iwe n’aba ofisiye bazananye muri urwo ruzinduko ko baje kongerera ubufatanye bw’Ingabo z’i bihugu byombi.
Yagize ati: “Byari ngombwa ko dushaka uburyo butandukanye twa giririamo ubufatanye kugira ngo dukemure ibibazo biri imbere, dutekereze ku bibangamiye Afrika n’uturere duturanye. Ibiganiro byacu birakomeje kandi muri uru ruzinduko, imikoranire yacu irongererwa imbaga.”
Repubulika ya demokarasi ya Congo, yakunze kw’i koma ibihugu biba byagize icyo biseserana n’u Rwanda, harimo ko vuba aha ubwo perezida wa Pologne yari mu Rwanda aza kwemerera iki gihugu ubufatanye burimo n’u bwa gisirikare, icyo gihe u butegetsi bwa RDC kandi bwa maganye icyo gihugu cya Pologne.
Ibi kandi byabaye mu mwaka ushize nyuma y’uko perezida wa Congo Brazzaville yari yazindukiye i Kigali agirana ibiganiro n’abategetsi b’u Rwanda biza kurangira RDC yamaganye iki gihugu.
MCN.