• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 15, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ubutumwa bw’Abanya-Minembwe buryoheye amatwi ku bahavuka n’inshuti zaho, gusa bitandukanye n’ibyabereye i Misisi.

minebwenews by minebwenews
June 22, 2025
in Conflict & Security
0
Ubutumwa bw’Abanya-Minembwe buryoheye amatwi ku bahavuka n’inshuti zaho, gusa bitandukanye n’ibyabereye i Misisi.
106
SHARES
2.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ubutumwa bw’Abanya-Minembwe buryoheye amatwi ku bahavuka n’inshuti zaho, gusa bitandukanye n’ibyabereye i Misisi.

You might also like

RDC yagaragaje ko nta bushake ifite bwo kugirana amahoro na AFC/M23/MRDP nyuma y’ibisasu yateye

AFC/M23 yasubije abibaza ko bashaka ubwigenge bwa Kivu zombi

Col.Ntagawa wari wahamagajwe igitaraganya yagarutse mu birindiro bye

Ntibisanzwe ku b’Abanya-Minembwe ku iriza umunsi wose nta hantu na hamwe humvikanye urusaku rw’imbunda, cyangwa ngo bumve amakuru mabi abihiye amatwi yabo, uyu munsi utandukanye n’indi yose, nk’uko abari muri icyo gice babivuga.

Bikubiye mu butumwa bwanditse umwe uherereye muri icyo gice cya Minembwe cyiriwemo ituze n’amahoro, yahaye Minembwe Capital News.

Yagize ati: “Izuba ririnze rirenga mu Minembwe, nta rusasu ruyivugiyemo. Usibye ituze n’amahoro byayiranzwemo.”

Ubutumwa bwe bukomeza bugira buti: “Wumvaga i ngoma zivugira hirya no hino na keyboard. Abantu baririmbira Imana. Nta kindi.”

Imyaka ibaye umunani, mu Minembwe no mu nkengero zayo habera imirwano hagati y’igisirikare cya RDC n’Abanyamulenge birwanahaho abaje guhinduka umutwe wa Twirwaneho.

Abanyamulenge bashinja Leta y’i ki gihugu kubagambanira mu mitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR ndetse no kuri leta y’u Burundi, kuko ingabo zabwo zifatanyije n’iriya mitwe mu kwica aba Banyamulenge.

Ariko kandi iyi Leta ya Congo na yo ishinja aba Banyamulenge kutayishigikira, nu bwo bo bavuga ko kutayishigikira biva kukuba ibateza iriya mitwe ikabanyaga Inka zabo, kandi ikabasenyera n’imihana yabo. Nk’ubu akarere ka Mibunda nta muntu ukigatuyemo kubera ibitero bya Wazalendo, kimwe kandi na Mirimba, Ngadja, Gitumba, Byura yo muri Moba n’ahandi.

Iyi Leta yagiye ikorera Abanyamulenge ubuhemu bwinshi, kuko igihe itabishe ibanyaga ibyabo, ndetse kandi ikabafunga, kuko n’ubu mu ma gereza ari hirya no hino muri iki gihugu, afungiyemo Abanyamulenge batagira uko bangana. Benshi muri bo ntibafungirwa ibyaha, ahubwo bazira kuba ari Abatutsi. Ikimenyimenyi, ntibajya baburana, bahozwa iyo bafungiye.

Nubwo mu Minembwe hiriwe ituze n’amahoro, i Misisi haherereye mu ntera ndende uvuye aha mu Minembwe, Umzalendo yahiciye abaturage benshi bo mu bwoko bw’Ababembe.

Amakuru ava yo agira ati: Umurwanyi wo muri Wazalendo yishe arashe abaturage benshi i Misisi. Byavuye ku businzi.”

Biravugwa ko icyo gikorwa kigayitse, cyabereye neza mu mujyi wa Misisi. Umubare wabahitanywe n’uwo Mzalendo babarirwa muri barindwi, nubwo uyu mubare ushobora kwiyongeraho, nk’uko aya makuru akomeza abivuga.

Iyi Misisi yabereyemo ubwo bwicanyi, abayivamo bagana mu Minembwe bagenda urugendo rw’iminsi itatu n’ibirenge. Na yo iri muri teritware ya Fizi cyo kimwe n’iki gicye cya Minembwe gituwe n’Abanyamulenge benshi.

Mu Minembwe nubwo hiriwe neza, ariko iri joro ryaraye rikeye bari bahawe amakuru avuga ko umwanzi(ihuriro ry’ingabo za Congo) yongeye kuzamuka muri Mukoko, mu rwego rwo kugira ngo agabe ibitero mu mihana iri mu nkengero za centre ya Minembwe.

Ni mu gihe n’ejo ku wa gatandatu yari yahagabye ibitero, ku bw’amahirwe make y’uwo mwanzi, Twirwaneho na M23 bamurusha imbaraga ahungira kwa Mulima no mu Rusuku.

Nyamara, abakurikiranira hafi cyane ibibera mu misozi y’i Mulenge, ahanini ku bitero umwanzi ahagaba, bahamya ko uyu mwanzi yamaze gucika intege, gusa ngo yanze “guheba!” Ibyo biva ku kuba uriya mwanzi asigaye atangira kurasa, agahita ahunga. Kandi akenshi ahunga Twirwaneho ataramugeraho ngo bahangane nk’uko byakorwaga mbere hose.

Tubibutsa ko uyu mwanzi ugaba ibitero kuri Twirwaneho na M23 mu misozi miremire y’i Mulenge, agizwe n’ingabo za FARDC, iz’u Burundi, n’imitwe ya Wazalendo na FDLR ndetse n’imbonerakure zituruka mu ishyaka rya CNDD-FDD mu Burundi.

Tags: MinembweMisisiUbutumwa
Share42Tweet27Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

RDC yagaragaje ko nta bushake ifite bwo kugirana amahoro na AFC/M23/MRDP nyuma y’ibisasu yateye

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
RDC yagaragaje ko nta bushake ifite bwo kugirana amahoro na AFC/M23/MRDP nyuma y’ibisasu yateye

RDC yagaragaje ko nta bushake ifite bwo kugirana amahoro na AFC/M23/MRDP nyuma y'ibisasu yateye Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yagaragaje ubushake buke bwo kugirana amahoro n'ihuriro...

Read moreDetails

AFC/M23 yasubije abibaza ko bashaka ubwigenge bwa Kivu zombi

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
AFC/M23 yasubije abibaza ko bashaka ubwigenge bwa Kivu zombi

AFC/M23 yasubije abibaza ko bashaka ubwigenge bwa Kivu zombi Ihuriro rya Allience Fleuve Congo, AFC/M23 binyuze ku muvugizi wayo wungirije, Oscar Barinda yasubije abavuga ko iri huriro rishaka...

Read moreDetails

Col.Ntagawa wari wahamagajwe igitaraganya yagarutse mu birindiro bye

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Col.Ntagawa ukuriye ibirindiro bya FARDC mu Bibogobogo yahamagajwe igitaraganya

Col.Ntagawa wari wahamagajwe igitaraganya yagarutse mu birindiro bye Colonel Rubaba Ntagawa wahamagajwe igitaraganya na Komanda secteur i Baraka ahazwi nk'umurwa mukuru wa teritware ya Fizi mu ntara ya...

Read moreDetails

Uvira havutse umutwe mushya ugiye kurwanya undi mutwe

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Uvira havutse umutwe mushya ugiye kurwanya undi mutwe

Uvira havutse umutwe mushya ugiye kurwanya undi mutwe Amakuru aturuka i Uvira mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, avuga ko havukiye...

Read moreDetails

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC bahurijwe i Nairobi n’uwahoze ayoboye iki gihugu

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC bahurijwe i Nairobi n’uwahoze ayoboye iki gihugu

Abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa RDC bahurijwe i Nairobi n'uwahoze ayoboye iki gihugu Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika ya demokarasi ya Congo imyaka 18, yahurije i Nairobi muri Kenya...

Read moreDetails
Next Post
Ibyo wamenya ku giterane kidasanzwe, cyanitabiriwe n’abayobozi ba Twirwaneho na M23 mu Minembwe.

Ibyo wamenya ku giterane kidasanzwe, cyanitabiriwe n'abayobozi ba Twirwaneho na M23 mu Minembwe.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?