Imitwe yitwaje intwaro iri mu ihuriro rya Wazalendo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) iremeza ko yasubiranyemo kubera ko ishinjanya gukorana na Leta y’u Rwanda.
Sendugu Museveni washinze umutwe wa PARECO-FF, nyuma yokwitandukanya na M23, yavuze ko APCLS ya Jules Mulumba, bahuriye muri Wazalendo, iherutse kubatera muri Masisi igamije kwagura ibirindiro.
Sendugu wabaye mu buyobozi bwa M23 hagati yo mu mwaka wa 2012 na 2013 yabwiye itangaza Makuru ati: “Twebwe nka PARECO-FF turaterwa, ntabwo dutera. Twatewe na APCLS iri gushaka kwagura akarere, binjira mu birindiro byacu byari biri imbere ahitwa i Gikoma, yica abantu, itwika amazu, irasahura. Yo irashaka kugira ngo yagure akarere kayo kandi twese turi Abazalendo, buri muntu ari mu birindiro bye. Ariko ntabwo twaterwa ngo twipfumbate.”
Mu kwisobanura, Mulumba yavuze ko ukwihuza kw’imitwe yitwaje intwaro ikarema Wazalendo kwabereye i Pinga mu mwaka wa 2022. Ngo icyari kigamijwe cyari ukurwanya umwanzi, ari we M23.
Yagize ati: “Intambara nshyashya igiye gutangira mu mwaka wa 2021, yatangiriye hariya mu birunga. Twebwe abarazisita twari dusanzwe duhari, ari CMC,FDD, APCLS…Twakoze icyicaro hariya i Pinga ku itariki 5 kugeza ku ya 9 mukwezi kwa Gatanu umwaka wa 2022, dufata umwanzuro w’uko igihugu cyacu cyongeye guterwa, tugomba kureka ibyadutandukanyaga. Ni bwo twatangiye runo rugamba rwo kurwanirira igihugu cyacu.”
Ku isubiranamo rya Wazalendo, Mulumba yasobanuye ko ruri guterwa n’uko PARECO-FF iri gukorana n’umwanzi.
Ati: “Uru rugamba muri kumva ngo Abazalendo bari gusubiranamo, u Rwanda rumaze kubona ko Abazalendo bazima barutesheje umutwe mu mugambi rwari rwacuze, rwagiyeho, rwimika Abazalendo batari bazima. Muri abo Bazalendo bakorera u Rwanda harimo Sendugu Museveni wari M23 ejo bundi 2012-2013 yari Ministre muri M23.”
Sendugu yateye utwatsi ibyo Mulumba avuga, ahubwo ashinja APCLS gukorana n’umwanzi kuko ngo imuha inzira, akagaba ibitero hagati muri Masisi.
Ati: “Amarembo yose Abanyarwanda banyuraho ni Domi uyatanga, nta we utabizi. Domi yafashe amafaranga y’Abanyarwanda. Domi ni Jules Mulumba.”
Umuyobozi muri sosiyete sivile yitwa NSCC ikorera muri Masisi, Olivier Kanyejomba, yatangaje ko uguhangana hagati muri Wazalendo gukomoka ku kuba Leta ya RDC itabafasha kandi yarabitabaje, yerekana ko ibyo Sendugu na Mulumba bashinjanya ari inzitwazo.
Kanyejomba yagize ati: “Usanga bari gupfa ibintu by’amagrades cyangwa kumva umwe ati ‘Ndi Général, ejo n’undi yaba amaze kubona imbunda 50 harimo na machine-gun, na we akajya ku kandi gasozi, ati nawe yabaye Général. Abazalendo bagiye bagera mu turere, bashyiraho amabariyeri atandukanye kuko babuze uko bashobora kubaho bitewe n’inzara. Leta yarabahamagaye ariko ntiyashoboye kubitaho ngo ibahereze ibyo kurya, ngo itekereze n’uko bazabaho.”
Yakomeje ati: “Ibi rero bikazana intambara ya buri munsi, aho ugenda, watambika nko ku kilometero kimwe, ugasanga hariho nka bariyeri 10, aho umuturage atambuka, bakajya bafata ku myaka ye, icyo ari cyo cyose mbese kinyuze mu nzira, bakagenda bagishyikiraho, kugira ngo babone uko baramuka. Uko Général w’Abazalendo aba ayoboye akarere kanini, ni na ko n’amabariyeri angana, ni na ko amafaranga yishyuza ku bantu bikoreye imitwaro no gushyikira ku mitwaro bikoreye, aba angana.”
Sendugu, Mulumba na Kanyejomba baremeza ko u Rwanda rufasha M23, gusa Leta y’u Rwanda yo ibihakanye kenshi, isobanura ko nta ruhare na ruto ifite mu ntambara zibera mu burasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo.
By Bruce Bahanda.
Tariki 10/092023.
You have observed very interesting points! ps nice website . “There’s always one who loves and one who lets himself be loved.” by W. Somerset Maugham.