Umutwe w’iterabwoba wa ADF wongeye kwica abantu, abandi barakomereka,ndetse ugira nabo ufata bugwate mu Ntara ya Ituri, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
N’ibyatangajwe na Sosiyete sivile yo mu gace ka Ndimo, aho ivuga ko ADF yaraye igabye igitero mu ijoro ryakeye rishira kuri uyu wo ku Cyumweru, tariki ya 31/03/2024 cyica abantu benshi abandi bajanwa mu ishamba.
Mu butumwa Sosiyete sivile yashize hanze buvuga ko “igitero cy’umutwe w’iterabwoba wa ADF cya gabwe ahitwa Ndimo, ha herereye ku muhanda wa 4, muri Cheferie ya Walese Vokutu, muri teritware ya Irumu, mu Ntara ya Ituri.”
Buvuga kandi ko “ku wa Kane no ku wa Gatanu, wiki Cyumweru uyu mutwe wa ADF haribindi bitero wagabye muri ibyo bice bigira abo bihitana n’ibyo wangirije.
Ubutumwa bwa Sosiyete sivile bukomeza buvuga ko ibyo bitero bya ADF bimaze guhitana abantu 16 kandi ko mubapfuye harimo n’umusirikare wa FARDC.
Nyuma y’uko ibyo bitero byari bimaze guhitana abantu 16 uwo mutwe wahise ushimuta abantu bagera ku 15 nk’uko Sosiyete sivile yo muri ibyo bice ibyemeza.
Ivuga ko mu bashimuswe harimo abagore n’abagabo ndetse n’abana.
Sosiyete sivile yasoje isaba ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi kugira icyo bukora kugira umutekano ugaruke muri ibyo bice.
Sosiyete sivile yanavuze ko kuri ubu ADF iri gukomeza kwiyongera kuruta ibindi bihe byabayeho.
Umutekano ukomeje kurushaho kuba bubi mu Ntara ya Ituri, mu gihe muri iyo Ntara imyaka igiye kuba itatu hashizweho ubutegetsi bwa gisirikare. Bukaba bwarashizweho mu rwego rwo kugira ngo amahoro agaruke, ariko ubwicanyi burushaho kwiyongera, ndetse rimwe igisirikare kigashinjwa kuba inyuma y’ubwo bwicanyi.
MCN.