Ubwo Yerekezaga i Uvira, AFC/M23 Yafatiye mu Nzira Intwaro RDC Yahawe n’u Bubiligi Zitarakoreshwa
Umuvugizi Wungirije w’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), Dr. Oscar Balinda, yatangaje ko ubwo abarwanyi babo berekezaga mu Mujyi wa Uvira banyuze mu gace ka Luvungi, baguye ku bubiko bunini bw’intwaro n’ibikoresho bya gisirikare RDC yari yarahawe n’u Bubiligi, ariko bitarigeze bikoreshwa.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Dr. Balinda yasobanuye ko imirwano yabayeho itari igitero cyateguwe na AFC/M23, ahubwo ko yatewe n’ubushotoranyi bw’Ingabo za Leta ya Congo (FARDC), zari zimaze igihe zibagabaho ibitero.
Yagize ati:
“RDC akenshi yemera ibintu mu biganiro, ariko ikagira imigambi ihishe inyuma. Twari tumaze amezi hafi icumi muri Kamanyola no mu gice cya Katogota tutarwana, ariko baradutera. Batunagamo amabombe baturutse mu misozi ihanamiye Kamanyola, basenya amazu bica n’abaturage. Hari n’amabombe yaturukaga mu Burundi, bagafatanya. Icyo gihe twafashe icyemezo cyo kwirwanaho.”
Dr. Balinda yavuze ko ibyo bitero ari byo byatumye AFC/M23 ifata icyemezo cyo kwerekeza mu Mujyi wa Uvira, anagaragaza ko ihuriro ry’ingabo bari bahanganye ritarimo ubunararibonye buhagije ku rugamba, ari na byo byatumye batsindwa byoroshye.
Ati:
“Wazalendo ahanini ni abasivili ba mabandi bahawe intwaro batazi kuzikoresha, badafite amahugurwa ahagije. Naho ku ngabo z’i Burundi, akenshi usanga ari Imbonerakure zambaye impuzankano y’Igisirikare cy’u Burundi.”
Yakomeje ashimangira ko ubwo bageraga mu gace ka Luvungi, kari mu bilometero bitarenga 10 uvuye mu Mujyi wa Uvira, basanze intwaro nyinshi zahawe RDC n’u Bubiligi zipakiye neza, zitarigeze zikoreshwa.
Ati:
“Twazisanze mu ishuri ryo muri Luvungi, zigifunze mu makarito. Hari ibikoresho byinshi bya gisirikare byatanzwe n’u Bubiligi, kandi sinshaka kubihisha. Ibikoresho byinshi dukoresha tubikura mu byo dufata ku rugamba, ibindi tukabigura ku ngabo za Leta.”
Dr. Balinda yasobanuye ko ari yo mpamvu hari abayobozi bakuru mu ngabo za FARDC, barimo aba Colonel n’aba General, bakunze gucirwa imanza, bamwe bazira guta intwaro ku rugamba, abandi bazira kuzicuruza.
Abajijwe impamvu u Bubiligi bukomeje gushyigikira RDC muri iyi ntambara, Dr. Balinda yavuze ko uretse amateka y’ubukoloni, hari n’umubano wa hafi ubuhuza na Perezida Félix Tshisekedi.
Yagize ati:
“Tshisekedi akimara kugera ku butegetsi, yafashe Congo ayisubiza mu maboko y’u Bubiligi. Politiki yose ya Congo ubu igendera ku mabwiriza aturuka i Bruxelles. Iyo ajya kureba Umwami w’u Bubiligi, ubona ari nk’umwana wo mu rugo.”
Yakomeje avuga ko urugamba rwo guharanira ubwigenge bwa RDC ruri gusubizwa inyuma, ati:
“Ni nk’aho twasubiye mu bihe bya kera, mu 1958, mbere y’ubwigenge. Abakoloni ni bo bongera kuyobora igihugu mu buryo buziguye.”
Mu gusoza, Dr. Balinda yashimangiye ko AFC/M23 ishyigikiye inzira y’ibiganiro by’amahoro n’ubutegetsi bwa RDC, anahakana ko bafite umugambi wo gufata igihugu, ashimangira ko icyo barwanira ari uburenganzira n’umutekano w’Abanye-Congo.





