Mu mirwano yabaye k’umunsi w’ejo hashize, tariki 25/12/2023, ihuje M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa, FDLR, FARDC, Abacanshuro na Wazalendo, yasize umutwe w’inyeshamba wa M23, wigaruririye Localite zibiri(2), ziri mu Bilometre 7 n’u Mujyi wa Sake.
N’imirwano yabaye ahagana isaha z’igicamunsi nk’uko byemejwe na perezida w’u mutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, aho yavuze ko ihuriro ry’Ingabo za RDC, zongeye kurenga ku masezerano bagaba ibitero muri Localité ya Mushaki na Karuba.
Yagize ati: “Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, ntizubahiriza amasezerano ya mahoro, yasabwe na leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Kuri uyu munsi wa Noèl, batugabyeho ibitero muri Mushaki na Karuba.”
Yunzemo kandi ati: “Ko bararasa ibibunda biremereye. Gusa Ingabo za ARC/M23, zikomeje kw’irwanaho kinyamwuga no kurwana ku baturage n’ibyabo.”
Iriya mirwano nk’uko Minembwe Capital News, ifite amakuru yizewe, nuko yasize M23 y’igaruriye Localite z’ibiri 2, iya Mitumba na Cafe, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.
Umwe mu baturage baturiye ibyo bice yaduhamirije ko nyuma yuko M23 ifashe Localite z’ibarizwa mu bilometre 7 na santire ya Sake, unyuze umuhanda wa Mushaki na Sake, ko byongeye gushira abaturiye sake mu bwoba bwinshi aho ndetse bivugwa ko bamwe batangiye guhunga iyi santire y’ingenzi muri teritware ya Masisi.
Andi makuru n’uko abaturage bongeye guhunga k’ubwinshi muri teritware ya Masisi, abenshi bagana iya Sake abandi Minova muri Kivu y’Amajy’epfo.
Bruce Bahanda.