Uduce tubiri two muri Kivu y’Epfo twabereyemo imirwano ikomeye.
Ingabo za Congo(FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo, bongeye kugaba ibitero bikomeye mu duce tubiri tugenzurwa n’ihuriro rya AFC/M23 two muri teriyaki ya Kabare ari na yo iherereyemo ikibuga cy’indege cya Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ku gicamunsi cy’aharejo ku wa gatandatu tariki ya 14/06/2025, ibitero bya FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo byagabwe ahitwa Kamole na Kagabi.
Utu duce twagabwemo ibyo bitero, amakuru agaragaza ko duherereye hafi na Katana na yo imaze iminsi iberamo imirwano hagati y’impande zihanganye.
Bizwi ko Katana iri mu ntera y’i birometero 10 uvuye ku kibuga cy’indege cya Bukavu.
Mu cyumweru gishize ndetse n’icyo hirya yacyo iyi Katana yagabwemo ibitero, ariko byose uyu mutwe wa M23 ubarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ukabisubiza inyuma.
Ku munsi w’ahar’ejo wo izi ngabo zo ku ruhande rwa Leta zayigabagamo ibitero zahinduyeho buke, zibigaba muri turiya duce turi mu nkengero zayo, birangira nanone uru ruhande rwabigabye rushubijwe inyuma.
Aya makuru akomeza avuga ko iyi mirwano yabereye i Kamole na Kagabi yamaze umwanya minini, aho humvikanaga uguturika kw’intwaro ziremereye ndetse n’izoroheje.
Abaturage batari bake nubwo kumenya umubare wabo neza bikigoye, bavuye mu byabo bahungira mu bice bitekanye.
Kabare na Kalehe, teritware zisanzwe zihana imbibi zo muri Kivu y’Amajyepfo, zakunze kuberamo imirwano idasanzwe kuva umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho byazibohoza mbere yuko umujyi wa Bukavu ziwufata ku ya 16/02/2025.
Hagataho, umutekano wongeye kugaruka muri utwo duce ndetse no mu nkengero zatwo. Ni umutekano bivugwa ko watugarutsemo ku mugoroba wo ku wa gatandatu.