Uduce twose Wazalendo yariyigaruriye, AFC/M23 yatwisubije
Abarwanyi bashingikiwe na guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, bo mu mitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai n’indi iyishamikiyeho ihurikiye mu cyiswe Wazalendo, bivanye mu duce turimo na ka Kibati bivugwa ko bari batwambuye AFC/M23 kuri ubu uyu mutwe ni wo utugenzura.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 13/10/2025, ni bwo byamenyekanye ko AFC/M23 yongeye kwigarurira uduce twose yari yambuwe na Wazalendo duherereye muri teritware ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize Wazalendo yafashe ibirindiro bine AFC/M23 yari imaze amezi arindwi mu gice cya Kibati, grupema ya Luberike, nyuma y’imirwano ikomeye y’impande zombi yari yatangiye hagati muri kiriya cyumweru.
Ni imirwano yasize abaturage benshi bahungiye mu mashyamba, abandi bahitamo kwigumira mu ngo zabo barazikinga.
Mu ijoro rero ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa mbere, Wazalendo yavuye muri biriya birindiro bine, yerekeza ahitwa i Miba, mu Burengerazuba bwa Kibati.
AFC/M23 yari yarashyize imbaraga muri Kibati nyuma yo kuva mu mujyi wa Walikale mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane uyu mwaka nta mirwano ibaye. Icyo gihe yasobanuye ko yabikoze kugira ngo ibiganiro iri kugirana na Leta y’i Kinshasa muri Qatar bigende neza.
Inshuro nyinshi, Wazalendo yagerageje kugaba ibitero ku birindiro bya AFC/M23 muri Kibati no mu nkengero zayo ariko ntacyo byatanze.