Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Uganda: Gen Muhoozi yavuze ku musirikare ufite ipeti rya Lieutenant wiyahuye.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
January 4, 2025
in World News
0
Uganda: Gen Muhoozi yavuze ku musirikare ufite ipeti rya Lieutenant wiyahuye.
86
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Uganda: Gen Muhoozi yavuze ku musirikare ufite ipeti rya Lieutenant wiyahuye.

You might also like

Perezida Kagame yashyizeho abagize guverinoma nshya.

Mu Burusiya habereye impanuka ikomeye y’indege.

Perezida Trump yiswe umunyakinyoma.

Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Kainarugaba Muhoozi yahishuye ko yababajwe n’urupfu rw’umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant wiyahuye akoresheje imbunda.

Uwiyahuye ni Lieutenant Ariho Amon aho yakoresheje imbunda arirasa, ku wa gatanu igihe c’isaha z’umugoroba ni bwo uyu musirikare yiyambuye ubuzima.

Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko byabereye mu gace ka Nakirembe mu karere ka Mpigi, mbere y’uko y’irasa yabanje guhagarika imodoka ye ku kibuga cy’umupira , abanza gutatanya abarimo bakinira umupira muri icyo kibuga maze arirasa akoresheje imbunda yo mu bwoko bwa karashinikove.

Gen Kainarugaba Muhoozi, ari nawe mugabo w’ingabo za Uganda; mu butumwa yanyujije kuri x, yagize ati: “Ku giti cyanjye nababajwe no kuba Lieutenant Ariho yiyahuye nk’umuofisiye wari ukiri muto.”

Yakomeje agira ati: “Yapfuye kubera ruswa njye na mzee perezida Museveni twakunze kuvugaho igihe kinini. Amaraso ye azahererwa kandi abajura bazabyishyura.”

Ubwo uyu musirikare yari amaze kwiyahura yirashe, ibyari mu mudoka ye birimo telephone ndetse n’ibyangombwa , byahise bijyanwa n’inzego zirimo polisi n’igisirikare kugira ngo hatangire iperereza, mu gihe umurambo we wahise ujanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mulago, ndetse imbunda yakoresheje yiyahura n’imodoka ye, bijyanwa kuri sitasiyo ya polisi ya Mpingi.

Igisirikare cya Uganda nacyo gihita gitangiza iperereza mu rwego rwo kugira ngo hamenyekane icyaha cyatumye uyu musirikare wo mu itsinda ry’abasirikare bashinzwe ubwubatsi yiyambura ubuzima.

Uvugira igisirikare cya Uganda wungirije, Col.Deo Akili, yagize ati: “Umusirikare yiyishe, kandi twatangiye iperereza duherereye ku makuru yabamuri hafi kugira ngo tumenye icyabimuteye.”

Yanaboneyeho kwibutsa ko igisirikare cy’igihugu cyabo gihugura abasirikare uko bakora bakamenya ibimenyetso by’umunaniro ukabije kandi bakanatanga ubufasha ku babukeneye. Avuga ko mu myaka yavuba itambutse, bagiye babona abagize ibibazo byo mu mutwe mu basirikare babo, ariko bigahita bibereka ko bagifite akazi ko guhugura.

Mu gihe iperereza rikomeje gukorwa kuri uku kwiyahura k’uyu musirikare, uyu muvugizi wa UPDF yizeje umuryango we kuzawuha ubufasha.

Tags: ArihoLtYiyahuye
Share34Tweet22Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Perezida Kagame yashyizeho abagize guverinoma nshya.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
Perezida Kagame yashyizeho abagize guverinoma nshya.

Perezida Kagame yashyizeho abagize guverinoma nshya. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho guverinoma nshya igizwe n'abaminisitiri 21, abanyamabanga ba Leta 10 n'abandi bayobozi bakuru. Iyi guverinoma nshya...

Read moreDetails

Mu Burusiya habereye impanuka ikomeye y’indege.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
Mu Burusiya habereye impanuka ikomeye y’indege.

Mu Burusiya habereye impanuka ikomeye y'indege. Indege yari itwaye abagenzi yakoze impanuka ikomeye mu gihugu cy'u Burusiya, ihitana abantu 48. Amakuru avuga ko iyo ndege yavaga mu mujyi...

Read moreDetails

Perezida Trump yiswe umunyakinyoma.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
Perezida Trump yiswe umunyakinyoma.

Perezida Trump yiswe umunyakinyoma. Umuyobozi wo muri Leta ya Ethiopia yanyomoje perezida wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump, nyuma y'aho atangaje ko Amerika yateye inkunga umushinga wo...

Read moreDetails

Ibihugu bikomeye byahagurukiye Israel kubera intambara irimo.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibihugu bikomeye byahagurukiye Israel kubera intambara irimo.

Ibihugu bikomeye byahagurukiye Israel kubera intambara irimo. Ibihugu 25 byo ku isi, ahanini byo mu Burayi byahagurukiye gusaba Israel guhagarika intambara yashoye kuri Gaza. Bikubiye mu itangazo ibi...

Read moreDetails

Ibyatangajwe na perezida wa Ukraine biratanga icyizere cyo kugera ku mahoro ya burundu muri iki gihugu.

by Bruce Bahanda
July 20, 2025
0
Ibyatangajwe na perezida wa Ukraine biratanga icyizere cyo  kugera ku mahoro ya burundu muri iki gihugu.

Ukraine yagaragaje ko ishaka kongera kuganira n'u Burusiya. Leta ya Ukraine yatangaje ko ibiganiro hagati yayo n'u Burusiya ko ari yo nzira yonyine nziza ishobora kubaganisha ku mahoro...

Read moreDetails
Next Post
Amakuru ava mu Mikenke aravuga uko umupolisi mukuru uhafungiwe yagerageje gutoroka.

Amakuru ava mu Mikenke aravuga uko umupolisi mukuru uhafungiwe yagerageje gutoroka.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?