Ikizakorwa mbere y’uko FDLR isenywa.
Minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yatanze umucyo kubibaza uko umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda uzasenywa, avuga ko mbere yuko urandurwa abawugize bazabanza bigishwe kuwuvamo.
Ibi minisitiri Nduhungurehe yabigarutseho ubwo yasobanuraga ibikubiye mu masezerano y’amahoro aherutse gushyirwaho umukono n’u Rwanda na Congo i Washington DC.
Abajijwe kubijyanye no gusenya uyu mutwe wa FDLR, yavuze ko hazabanza gukorwa ubukangurambaga bugamije gusaba abawubarizwamo kuwuvamo.
Ati: “Tuzabanza gukora ubukangurambaga, abagize uriya mutwe, muri bo abazabasha kubyumva bazajanwa ahabigenewe. Bacyurwe mu Rwanda.”
Nyuma hakazabona gukoreshwa ingufu za gisirikare, ariko bibanje gukorwa n’igisirikare cya RDC.
Binateganyijwe ko Fardc mbere yuko itangira ku wugabaho ibitero bigamije kuwusenya burundu, izabanza guhagarika imikoranire iyariyo yose ifitanye na wo.
Kandi mu kuwusenya ikazabikora mu gihe kitarenze amezi atatu, nyuma y’uko abakuru b’ibihugu byombi uw’u Rwanda n’u wa RDC na bo bazaba bageze i Washington DC gutanga umurongo wibyasinyiwe muri ayo masezerano. Maze nyuma yayo mezi atatu mu gihe bizaba bitatanze umusaruro, ingabo z’u Rwanda zizakorana n’iza RDC ba randure uwo mutwe burundu.
Tubibutsa ko aya masezerano yashyizweho umukono ku itariki ya 27/06/2025, imbere ya minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Marco Rubio.
Nyuma yo kuyasinya, intambwe zikurikiraho, zirimo izo zo gusenya FDLR ni zo zisa nk’aho zikomeyeho, ariko kandi igisirikare cya RDC cyamaze kwemeza guhagarika imikoranire iyariyo yose n’umutwe wa FDLR. Ndetse kandi gishimangira ko kigiye kuwurwanya ki kawurandura burundu.
Indi ntambwe iri muri aya masezerano byavuzwe ko u Rwanda ruvana ingabo zarwo k’u butaka bwa Congo, nubwo rwo rutemera ko ntazo rufiteyo.
Ikindi kandi ni uko hari ikibazo cy’uyu mutwe wa M23. Ubutegetsi bw’i Kinshasa bushaka gusubirana uduce twose uyu mutwe wabohoje turimo n’udukungahaye ku mabuye y’agaciro muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Kimwecyo, byitezwe ko bizaganirwaho mu biganiro bigamije kugarura amahoro mu Burasizuba bwa Congo, hagati ya RDC n’uyu mutwe wa M23 mu biganiro by’i Doha muri Qatar.
Ibyo niba bizashoboka bizaterwa nuko ibiganiro by’i Doha bizagenda.
Ikindi kandi birasabwa ko u Rwanda na Congo bigirana ubusabane bwabugufi kugira ngo ibyo biyemeje bigerweho, bitabaye ibyo kw’aba ari uguhendana.
Hejuru y’ibyo, Amerika na yo irasabwa kudatera agati muryinyo, ngwise nk’aho yarangije ikibazo. Irasabwa kwegera cyane buri ruhande rurebwa n’iki kibazo kugira ngo bikomeze kurushaho kunoga.