Uko byifahe mu Minembwe, nyuma y’aho M23 ifashe i Bukavu.
Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 14/02/2025, umutwe wa M23 wafashe umujyi wa Bukavu, na Twirwaneho yirukana ingabo za FARDC zari ku kibuga cy’indege cya Minembwe, ibyatumye zimwe muri izi ngabo zihunga ziva mu misozi miremire y’Imulenge zimanukana kwa Mulima.
Kuri uyu wa Gatandatu, nta mirwano yabaye mu Minembwe, usibye ko ahar’ejo hiriwe imirwano ikaze yasize Twirwaneho ifashe ikibuga cy’indege cya Minembwe, n’utundi duce tumwe twa Kiziba ibarizwamo iki kibuga cy’indege cya Minembwe.
Twirwaneho yigaruriye iki kibuga cy’indege cya Minembwe, mu gihe M23 na yo yafashe umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, ndetse kandi ifata n’indi mijyi mito irimo Katana na Kavumu iherereyemo iki kibuga cy’indege cyitiriwe Kavumu.
Kuba uyu mutwe wa M23 warabohoje i Bukavu na Twirwaneho igafata ikibuga cy’indege cya Minembwe byatumye ingabo za FARDC zo muri brigade ya 21 ifite icyicaro gikuru mu Madegu zimwe muri zo zikuramo akabo karenge zirahunga.
Ubuhamya Minembwe.com yahawe n’umuturage utuye mu Minembwe uwo dukesha iyi nkuru, bugira buti: “Aha mu Minembwe twiriwe neza. Nta ntambara yabaye uyu munsi. Ingabo za FARDC ziracyari kwa Buhimba i Lundu, kuri Brigade muri centre ya Minembwe, ndetse no kuri Ugeafi. Ariko hari abasirikare bake bo muri iz’i ngabo bahunze. Bahaye inzira yo kwa Mulima.”
Bukomeza bugira buti: “Cyane abagiye ni abari i Lundu no kuri Ugeafi. Mu Mikenke naho abasirikare benshi bamanutse, kuko banyuze mu Rwitsankuku barakomeza no kwa Mulima.”
Nta mubare wabahunze wagaragajwe, ariko abababonye bamanuka uwa Mukoko bakomereza kwa Mulima, bavuze ko babarirwa mu magana.
Andi makuru avuga ko kumanywa yo kuri uyu wa Gatandatu, humvikanye urusaku rw’imbunda mu Gipupu haherereye hafi na Mikenke muri Secteur ya Itombwe, ariko bikavugwa ko ari Maï-Maï yasubiranyemo, iri subiranamo bikavugwa ko ryavuye kukuba bamwe muri uwo mutwe wa Maï-Maï bashaka gushyikirana n’Abanyamulenge, nubwo iyi nkuru itaremezwa n’abachefs bo mu bwoko bw’Ababembe.
Kurundi ruhande i Bukavu hafi n’umujyi wayo naho humvikanye iturika ry’imbunda ridasanzwe, aho bivugwa ko ingabo za FARDC mbere y’uko zihunga zatwitse ububiko bw’imbunda zabo, mu rwego rwo kugira ngo m23 yabirukanye muri iki gice itazazikoresha.
Hagataho M23 ikomeje kugenda igarura umutekano muri uyu mujyi wa Bukavu, ari nako ikangurira n’abaturage gutekana, nk’uko yabivuze mu itangazo yashyize hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu munsi.
Nyamara kandi amakuru mashya avuga ko uyu mutwe wa M23 ushobora kuba ugiye kwigarurira iyi ntara yose mu gihe gito, kuko ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, ririmo FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo ririmo kwiruka ridahindukira. Ikindi gishyingirwaho n’uko ingabo zo muri uru ruhande rwa Leta zirimo guhunga zigata ibirindiro byazo nta ntambara zirahura nayo, nk’izi zahunze muri teritware ya Fizi. Ndetse hari n’ahandi zahunze muri teritware ya Walungu muri utu duce two mu nkengero z’umujyi wa Bukavu.