Uko byifashe i Bukavu kuri iki Cyumweru tariki ya 16/02/2025.
Kuri iki Cyumweru, igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyari cyatangaje ko ari cyo kigenzura umujyi wa Bukavu, ariko byaje kunyomozwa n’amashusho abigaragaza n’abaturage baturiye uwo mujyi, ndetse n’umutwe wa M23 ubinyujije ku muvugizi wayo mu bya gisirikare.
Ijoro ryo ku wa Gatandatu amakuru yavuye muri ibyo bice by’i Bukavu yavuze ko M23 yikuye muri uwo mujyi yari yafashe ku wa Gatanu, FARDC iwugarukamo.
Ariko amakuru Minembwe.com ikesha umurwanyi wo muri m23 avuga ko uyu mutwe wari wasubiye inyuma kumpamvu za tekiniki. Kandi ko ingabo za Leta zitawugatutsemo, kuko ngo zari zahungiye kure.
Ibyo byemejwe kandi n’umunyamakuru w’iradio ya maendereo y’i Bukavu aho yabwiye BBC ko ibyo kuba ingabo za FARDC bivugwa ko zagarutse mu mujyi wa Bukavu atabizi, kandi ko ntazo zihagaragara.
Mu kugaragaza ko M23 ari yo iri i Bukavu, umuvugizi w’uyu mutwe wa M23 mu bya gisirikare, Lt Col Willy Ngoma kuri X ye, yagaragaje video n’ifoto y’abarwanyi ba M23 bari ahazwi nko kuri Place de l’indepandance, mu mujyirwagati wa Bukavu.
Ubwo uyu muvugizi wa M23 yabazwa kubivugwa n’ingabo za leta (FARDC) ko ari zo ziri muri uyu mujyi, yabanjye guseka, arangije avuga ko amashusho yonyine abyivugira.
Nanone kandi hari andi mashusho atandukanye yerekanye M23 iri mu biganiro n’abaturage bo mu mujyi wa Bukavu kuri stade nto izwi nka Palace du 24.
Muri ayo mashusho, humvikanye ubutumwa General Bernard Maheshe Byamungu icyegera cy’umugaba w’ingabo za M23, yijeje abaturage ba Bukavu umutekano amasaha 24 kuri 24.
Ahagana isaha z’igitondo cyo kuri iki Cyumweru, mu nkengero z’umujyi wa Bukavu no hagati mu mujyi, hagaragaye imirongo y’ingabo za M23 zirimo kugendagenda.
Abaturage baturiye uwo mujyi bagiye batanga ubutumwa bw’amashusho bugaragaza ko abarwanyi b’uyu mutwe wa M23 ko bakomeje kwiyongera muri ibi bice.
Kimwecyo, mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri iki Cyumweru, mu bice bitandukanye byo muri Bukavu humvikanye urusaku rw’imbunda rwinshi, ariko rwagiye rugabunuka uko amasaha yagiye azamuka.
Kurundi ruhande, imfungwa zari zifungiwe muri Gereza nkuru ya Bukavu, zatorotse. Bivugwa ko zatorotse nyuma y’aho abacunga gereza n’abashinzwe umutekano ba RDC bahunze, mu gihe M23 yinjiraga muri uyu mujyi.
Ikindi n’uko izi mfungwa zagerageje gutoroka ku itariki ya 14/02/2025, ubwo abarwanyi ba mbere ba M23 bageraga i Bukavu, ariko icyo gihe izi mfungwa ntibyazikundiye gutoroka zose, ariko muri iri joro bwagiye guca zaciyeho zose, kuko gereza irera.
Hagataho umutekano w’i Bukavu, M23 yavuze ko aba yirimo bagiye guhumeka neza, nyuma y’uko leta ya Kinshasa yari igize igihe itoteza abavuga ururimi rw’ikinyarwanda.
Willy Ngoma yagize ati: “Noneho abatuye muri Bukavu bahumeka umwuka wo kubohorwa.”
