• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, September 7, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Uko byifashe ku mirongo y’urugamba hagati ya Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo za Congo mu Mikenke.

minebwenews by minebwenews
April 17, 2025
in Conflict & Security
0
Uko byifashe ku mirongo y’urugamba hagati ya Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo za Congo mu Mikenke.
107
SHARES
2.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Uko byifashe ku mirongo y’urugamba hagati ya Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo za Congo mu Mikenke.

You might also like

Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu

FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo

Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda

Nyuma y’aho ku munsi w’ejo ku wa gatatu Twirwaneho ifatanyije na M23 barwanye n’ihuriro ry’ingabo za Congo rigahunga, uyu munsi naho ryongeye kugaragara riri kwitegura kugaba ibitero kuri uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23.

Ibitero ihuriro ry’ingabo za Congo ryagabye aha’rejo tariki ya 16/04/2025, ribigaba mu birindiro bya Twirwaneho na M23 mu Mikenke, zabigabye ziturutse mu duce twinshi two muri Mwenga na Fizi.

Igitero kimwe cyinutse mu gace ka Turemberembe, ikindi gituruka mu Kivogerwa ariko cyari cyinutse epfo mu Lulenge rwo mu Mibunda.

Mu gihe ikindi cyaturutse mu Gipupu ari nacyo cyabanjye kurema mu guhanga na Twirwaneho nubwo nacyo byarangiye gisubijwe inyuma.

Andi makuru akavuga ko igitero cyaturutse uruhande rwa Bilalombili cyarimo ingabo z’u Burundi n’abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR ko kitigeze kirwana, huhwo mu cyimbo cyo kurwana cyashyinze ibirindiro muri iki gice cya Bilalombili.

Ibindi ngo kibishyira ahitwa mu Ngenzi, mu gihe ibindi cyabishyinze mu Rwitsankuku haherereye mu ntera ngufi uvuye aha ku Bilalombili.

Aya makuru akomeza avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 17/04/2025, aba basirikare bo ku ruhande rwa Leta bashyinze ibirindiro muri iki gice cya Bilalombili bazindutse bagaragariza Twirwaneho na M23 ko bashaka kubagabaho ibitero.

Ni mu gihe barimo gupanuwa ku misozi iteganye n’iyo iyi mitwe uwa Twirwaneho n’uwa M23 bigenzura.

Ubuhamya bugira buti: “Ku Bilalombili, ingabo za Congo n’abambari bazo bari kwisuganye ku dutera kandi. Bari gupanuwa ku misozi iteganye n’iyo turiho.”

Ariko kugeza ubu ntaharumvikana urusaku rw’imbunda, nubwo bigaragara ko ku mpande zombi biteguye guhangana.

Kuva Twirwaneho yafata iki gice cya Mikenke mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2025, iri huriro ry’ingabo za Congo zagumye ku yigabamo ibitero byaburi munsi, ariko nyamara uyu mutwe ukomeje kugenzura igice kinini cyayo, ndetse n’utundi duce turi mu nkengero zayo.

Ubundi kandi muri centre y’iki gice cya Mikenke nayo igenzurwa n’uy’u mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23, hakorwa ibikorwa bifasha abaturage, kuko iyi mitwe ihakoresha imiganda igamije kuhasukura, ndetse kandi n’ibikorwa by’ubucuruzi bigakorwa neza haba ku baturage babigana n’ababicuruzamo.

Tags: MikenkeTwirwaneho
Share43Tweet27Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu

by Bahanda Bruce
September 7, 2025
0
Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu

Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y'urupfu n'umupfumu Brigadier General Olivier Gasita woherejwe na perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo i Uvira muri Kivu y'Amajyepfo...

Read moreDetails

FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo

by Bahanda Bruce
September 7, 2025
0
FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo

FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyatangaje ko nubwo gikorana na Wazalendo, kidafite ububasha bwo kuyigenzura kandi ko yahawe intwaro na...

Read moreDetails

Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda

by Bahanda Bruce
September 7, 2025
0
Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda

Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda Bibogo Simiyoni n'umwe mu bagabo b'intwari babayeho mu Banyamulenge, kandi banarwanye n'intambara ziremereye i Mulenge...

Read moreDetails

Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge

Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge. Byishimo Patrick, who is in the hills of Mulenge, explained that the Congolese...

Read moreDetails

Uri Ruguru yasobanuye uburyo FARDC, FDLR n’Ingabo z’u Burundi ziri gukorera Abanyamulenge jenoside

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Wazalendo batangaje ibindi bazakora ku munsi w’ejo kugira ngo birukane Gen Gasita i Uvira

Uri Ruguru yasobanuye uburyo FARDC, FDLR n'Ingabo z'u Burundi ziri gukorera Abanyamulenge jenoside Byishimo Patrick uherereye mu misozi y'i Mulenge yasobanuye ko Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya...

Read moreDetails
Next Post
Congolese Forces Regroup for Renewed Attacks on Twirwaneho and M23 in Mikenke After Fleeing Wednesday Clashes

Congolese Forces Regroup for Renewed Attacks on Twirwaneho and M23 in Mikenke After Fleeing Wednesday Clashes

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?