• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 24, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Uko byifashe ku rugamba rukaze ruri kubera mu bicye bigana mu Kibaya cya Rusizi.

minebwenews by minebwenews
April 28, 2025
in Conflict & Security
0
Ihuriro ry’ingabo za Congo zahuriye n’akaga i Kavumu muri Kivu y’Epfo.
106
SHARES
2.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Uko byifashe ku rugamba rukaze ruri kubera mu bicye bigana mu Kibaya cya Rusizi.

You might also like

Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya “Balkanisation” -ubusesenguzi

Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi

Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira

Nyuma y’aho umutwe wa M23 ubohoje umujyi wa Kaziba wo muri teritware ya Walungu, imirwano ikomeye yakomereje mu duce duherereye muri teritware ya Uvira, aho ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zikomeje guhunga zerekeza mu Kibaya cya Rusizi, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Imirwano ikomeye yo kuri uyu wa mbere tariki ya 28/04/2025, yazindutse ibera ku misozi ihanamiye i Kibaya cya Rusizi uturutse i Kaziba hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za Congo.

Bivugwa ko imbunda ziremereye n’izoroheje hagati y’izi mpande zombi zihanganye ziri kumvikanira mu bice by’i Kaziba no mu bindi bice biherereye mu Kibaya cya Rusizi.

Amasoko yacu atandukanye agaragaza neza ko mirwano iri kubera ku musozi witwa Nabumbu, haherereye hagati ya Kaziba n’ikibaya cya Rusizi muri teritware ya Uvira.

Andi makuru na none agaragaza ko ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zashyinze ibibunda byabo ku misozi ibiri iteganye, uwa Nabumbu n’uwa Miti-Mbili.

Usibye ko aya makuru ahamya ko iri huriro ry’ingabo za Congo ririmo iz’u Burundi, iza Congo n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR bari kurwana bahungira muri kiriya Kibaya cya Rusizi.

Iyi mirwano ikomeje mu gihe umusibo ejo ku cyumweru uyu mutwe wa M23 wirukanye ririya huriro ry’ingabo za RDC mu mujyi wa Kaziba, ndetse kandi n’aha’rejo ku cyumweru uzirukana mu misozi ya Chihumba, Cibanda, Ngando na Murambi ndetse n’ahandi hafi aho.

Bigaragaza neza ko imirwano ko irimo gusatira ikibaya cya Rusizi kizwi nko muri Plaine Dela Ruzizi.

Kurundi ruhande, ihuriro ry’ingabo za Congo zasabye abaturage batuye i Luvungi no mu bindi bice biherereye hafi aho, kuhimuka bakerekeza mu bindi bice byo muri Uvira.

Ibyagragaje ko uruhande rwa Leta rwiteguye guhanganira n’abarwanyi bo mu mutwe wa M23 muri iki Kibaya cya Rusizi.

Kimwecyo, ntibizwi ko aba baturage bahise bimuka, usibye ko n’ubusanzwe kuva uyu mutwe wabohoza Kamanyola, Nyangenzi na Katogota ibice biri hafi na Luvungi, abaturage baho benshi bahise bahungira i Uvira n’i Bujumbura mu Burundi.

Kugeza ubu imirwano ikomeye iracyarimo kubera muri iriya misozi ihanamiye iki Kibaya cya Rusizi, kandi ikaba irimo gusatira ikiganamo, kuko iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta aricyo ziri guhunga zerekezamo.

Tags: FardcIkibaya cya RusiziImirwano
Share42Tweet27Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya “Balkanisation” -ubusesenguzi

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya “Balkanisation” -ubusesenguzi

Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya Balkanisation - ubusesenguzi Uwamenyekanye cyane kuri Tuungane Minembwe, imwe mu ma radio akorera mu misozi miremire y'i Mulenge,...

Read moreDetails

Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi

Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw'abasivili benshi Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, cyifashishe indege z'intambara gitera ibisasu ahatuwe cyane n'abaturage bihitana abatari bake....

Read moreDetails

Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira

Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyohereje Brigadier General Amuli Civiri na Brigadier General Ilunga Kabamba mu mujyi...

Read moreDetails

Imirwano iravuza ubuhuha mu gace ka Nyabiondo muri Masisi

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Amajyepfo

Imirwano iravuza ubuhuha mu gace ka Nyabiondo muri Masisi Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryabyukiye mu mirwano na Wazalendo...

Read moreDetails

AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru

AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru Mu gihe imirwano yongeye kuremera muri Kivu y'Amajyaruguru hagati y'Ingabo za Congo n'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo,...

Read moreDetails
Next Post
Imisozi ihanamiye Kaziba yigaruriwe na M23.

M23 yakoze amateka ifata uduce turindwi idahanganye cyane.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?