Uko byifashe ku rugamba rukaze ruri kubera mu bicye bigana mu Kibaya cya Rusizi.
Nyuma y’aho umutwe wa M23 ubohoje umujyi wa Kaziba wo muri teritware ya Walungu, imirwano ikomeye yakomereje mu duce duherereye muri teritware ya Uvira, aho ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zikomeje guhunga zerekeza mu Kibaya cya Rusizi, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Imirwano ikomeye yo kuri uyu wa mbere tariki ya 28/04/2025, yazindutse ibera ku misozi ihanamiye i Kibaya cya Rusizi uturutse i Kaziba hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za Congo.
Bivugwa ko imbunda ziremereye n’izoroheje hagati y’izi mpande zombi zihanganye ziri kumvikanira mu bice by’i Kaziba no mu bindi bice biherereye mu Kibaya cya Rusizi.
Amasoko yacu atandukanye agaragaza neza ko mirwano iri kubera ku musozi witwa Nabumbu, haherereye hagati ya Kaziba n’ikibaya cya Rusizi muri teritware ya Uvira.
Andi makuru na none agaragaza ko ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zashyinze ibibunda byabo ku misozi ibiri iteganye, uwa Nabumbu n’uwa Miti-Mbili.
Usibye ko aya makuru ahamya ko iri huriro ry’ingabo za Congo ririmo iz’u Burundi, iza Congo n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR bari kurwana bahungira muri kiriya Kibaya cya Rusizi.
Iyi mirwano ikomeje mu gihe umusibo ejo ku cyumweru uyu mutwe wa M23 wirukanye ririya huriro ry’ingabo za RDC mu mujyi wa Kaziba, ndetse kandi n’aha’rejo ku cyumweru uzirukana mu misozi ya Chihumba, Cibanda, Ngando na Murambi ndetse n’ahandi hafi aho.
Bigaragaza neza ko imirwano ko irimo gusatira ikibaya cya Rusizi kizwi nko muri Plaine Dela Ruzizi.
Kurundi ruhande, ihuriro ry’ingabo za Congo zasabye abaturage batuye i Luvungi no mu bindi bice biherereye hafi aho, kuhimuka bakerekeza mu bindi bice byo muri Uvira.
Ibyagragaje ko uruhande rwa Leta rwiteguye guhanganira n’abarwanyi bo mu mutwe wa M23 muri iki Kibaya cya Rusizi.
Kimwecyo, ntibizwi ko aba baturage bahise bimuka, usibye ko n’ubusanzwe kuva uyu mutwe wabohoza Kamanyola, Nyangenzi na Katogota ibice biri hafi na Luvungi, abaturage baho benshi bahise bahungira i Uvira n’i Bujumbura mu Burundi.
Kugeza ubu imirwano ikomeye iracyarimo kubera muri iriya misozi ihanamiye iki Kibaya cya Rusizi, kandi ikaba irimo gusatira ikiganamo, kuko iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta aricyo ziri guhunga zerekezamo.