Uko i Mulenge byifashe n’uduce FDLR n’Ingabo za RDC zagaragayemo.
Nyuma y’aho i Mulenge ho muri Kivu y’Amajyepfo hakomeje kuvugwa ibitero byenda kuhagabwa, hari uduce ihuriro ry’Ingabo za Congo ari nazo zirimbanyije kugaba ibyo bitero zatangiye kugaragaramo ndetse havugwa naho zigambiriye gutera.
Bikubiye mu butumwa twahawe n’abamwe mu baturiye utwo duce bahaye ubwanditsi bwa Minembwe Capital News.
Ubutumwa bwabo bugira buti: “Bamwe mubo mw’ihuriro ry’Ingabo za RDC ari nabo banzi bagaba ibitero, bagaragaye kuri Buyaga no mu tundi duce duherereye hafi aho.”
Buyaga akaba ari agace gatunganye mu bice byerekeza ahagana i Mirimba uvuye za Rugezi.
Mirimba ivugwa izwi nk’igice gikomeye gisigariyemo FDLR na Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi, nyuma y’aho yambuwe Rugezi mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka yahoze ari indiri yabo ikomeye kuva mu mwaka wa 2018.
Ibi by’umwanzi kugaragara muri utwo duce byatumye hongera kuba ubwoba kubaherereye mu Rugezi no mu nkengero za centre ya Minembwe.
Ati: “Byari bizwi ko umwanzi agaba ibitero mu Rugezi mu ijoro ryaraye rikeye, ariko naho atabigabye, ariko ntacyizere cy’uko yagaragariye ubusa. Buriya ari kwitegura.”
Ahandi havuzwe umwanzi ari gutegura kuhagaba ibitero ni mu Mikenke, kuko amakuru avayo avuga ko umwanzi agambiriye kuhatera.
Ati: “Mu Mikenke bararanye ubwoba ko umwanzi aturuka kuri Point Zero akabagabaho ibitero.”
Naho iki gice cya Mikenke nta mwanzi wakigaragayemo nk’uko yagaragaye mu nshe za Rugezi, ariko bo babwiwe ayo makuru n’abamwe bo mu ihuriro ry’ingabo za Congo, babunyujije mu butumwa bw’inyandiko.
Ibi byatumye n’abo bararana ubwoba, ariko kubw’amahirwe ya nyagasani babyutse amahoro.
Ibi bibaye mu gihe mu mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo, havuzwe ko leta iri gutegura kugaba ibitero mu Banyamulenge, cyane mu Rurambo, Rugezi, Minembwe na Mikenke.
Ni mu gihe iyi Leta yohereje i Uvira na Fizi abasirikare bayo ibihumbi 60, aba bagiye bava mu bice bitandukanye harimo abaturutse i Kalemi, Kisangani, Kindu n’ahandi.
Uyu muteguro Leta irimo ugamije kwisubize ibice byose ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/Twirwaneho ryayambuye.
Uretse kuba muri ibyo bihumbi by’abasirikare ba Leta birimo aboherejwe mu bice binyuranye byo mu misozi y’i Mulenge, banoherejwe kandi no mu Kibaya cya Rusizi akaba ari nabo bakazakomereza i Kamanyola, Nyangenzi n’i Bukavu, nk’uko amakuru akomeza abivuga.