Uko ibirimo n’Isoko bihagaze kuva Twirwaneho yafata Minembwe.
Akarere ka Minembwe gaheruka kwigarurirwa n’umutwe wa Twirwaneho, gahagaze neza ku by’umutekano no mu bikorwa bihuza abaturage, kuva uyu mutwe ukirukanyemo ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, n’imitwe yitwaje intwaro ya FDLR na Wazalendo yagatezagamo akavuyo.
Mu byumweru bibiri bishyize ni bwo Twirwaneho yafashe Minembwe, nyuma y’imirwano ikomeye yayihuje n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta y’i Kinshasa.
Ni mirwano yasize ibigo bikomeye by’ingabo za Fardc byigaruriwe n’uriya mutwe wa Twirwaneho, harimo ikigo cy’i Lundu, Madegu Kiziba n’ikindi cyabaga mu irango rya Runundu.
Yanafashe kandi n’ibiro bya komine ya Minembwe, ndetse ifata n’igice cya Mikenke cyagenzurwa n’ingabo z’u Burundi zirwana ku ruhande rwa Leta.
Umunya-Minembwe wahahaye Minembwe Capital News ubutumwa yagaragaje ko kuri ubu bafite umutekano mwiza, kandi ko batangiye ku wubona ubwo Twirwaneho yafataga iki gice.
Muri ubwo butumwa yaduhaye yanavuze ko Isoko ya gatanu irema uyu munsi ihagaze neza, ni mugihe ubwo Minembwe yariyobowe na FARDC n’abambari bayo yabaga irimo akavuyo kenshi, ariko kubu byahindutse.
Yagize ati: “Isoko yaremye, kandi ntakavuyo kari kayirimo nk’akahabaga igihe cya FARDC. Ibintu byahindutse. Ikindi kandi nuko ibiciro byifashe neza.”
Gusa, n’ubwo iyi soko ya gatanu iremera ku Kiziba bivugwa ko yaremye neza, ariko haracyari imbogamizi, inzira yo kwa Mulima irafunze kuko irimo ingabo z’iki gihugu, ikaba ari yo ihuza Minembwe n’ibice by’i Fizi, nk’i Baraka n’ahandi. Ibi bice akaba ari byo bikunze guturukamo ibicuruzwa (ibyashara).
Muri ubu butumwa yongeyeho ko Minembwe irimo umutekano n’isuku, ngo kandi cyane.
Ati: “Abaturage ba moko yose baratekanye. Naho isuku ni ninshi cyane kuva Fardc yava hano ibintu byarahindutse, kandi bimeze neza.”
Undi muturage uherereye i Lundu, nawe waremye iyi soko ya gatanu, yavuze ko bitangaje kubona muri iyi soko hiriwe umutekano mwiza .
Ati: “Nta kavuyo kigeze kaba muri iyi soko, wumvaga gusa irimo gusuma, ariko byari bimeze neza. Birarenze kubisobanura.”
Uyu muturage yavuze ko abana babo (Twirwaneho) kwari bo biriwe bagenzura umutekano w’iyi soko kandi ko uretse kuyirindira umutekano ngo bari banaberewe.
Ati: “Abana bacu nibo bari barinze umutekano w’isoko, kandi bari baberewe.”
Hagataho, ibiciro uko byari bihagaze muri iyi soko, icupa rya Mavuta ya OKi ryaguraga 10.000 fc, mu gihe ibumba y’Ifu ya ka nkoto yaguraga 12000 fc. Ariko amasabune yo aracyaringorobahizi, kubera inzira yo kwa Mulima igifunze.
Abanyamulenge bongeye kuvuga amahoro mu Minembwe mu gihe bari bamaze imyaka irenga irindwi bari mu ntambara z’urudaca.
Nyamara n’ubwo batangiye kwikanga amahoro, ariko umwanzi wabo ntari kure kuko ingabo z’u Burundi, iza Congo n’imitwe irimo FDLR na Wazalendo zibarwanya zikiri mu nkengero zaka karere kabo.
Ku rundi ruhande, umutwe wa m23 nawo urwanirira ukubaho kw’abaturage bakandamijwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu, bari mu marembo y’i misozi y’i Mulenge baja gutabara aba Banyamulenge, kuko uyu mutwe umaze kwigarurira ibice byinshi byo muri teritware ya Mwenga ihana imbibi n’iki gice cy’i Mulenge gituwe cyane n’aba Banyamulenge.