Ukuri ku Biri Kuba kuri Point Zero: MRDP-Twirwaneho Iracyahari, Amakuru yo Kuyifata Yabeshujwe
Amakuru yizewe aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, muri territwari za Fizi na Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aranyomoza ibyatangajwe n’ibinyamakuru bimwe byavugaga ko agace ka Point Zero kafashwe n’ingabo za Leta. Aya makuru agaragaza ko kugeza ubu umutwe wa MRDP-Twirwaneho ugikomeje kugenzura ako gace.
Ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu ushize, hari ibitangazamakuru byatangaje ko MRDP-Twirwaneho yahunze Point Zero. Icyakora, amakuru dukesha abaturage batuye muri ako karere ndetse n’abagize uwo mutwe, yemejwe na Minembwe Capital News, ahamya ko MRDP-Twirwaneho igikomeje kuhagenzura. Point Zero ifatwa nk’ahantu h’ingenzi hahuza inzira zerekeza i Fizi, Mikenke na Minembwe, bityo ikagira uruhare rukomeye mu mutekano n’imigendekere y’ako gace.
Aya makuru anemeza kandi ko MRDP-Twirwaneho ikomeje kugenzura ibice bya Minembwe, Mikenke na Gipupu, ndetse n’utundi duce two muri territori ya Mwenga, by’umwihariko mu gace ka Mibunda.
Ku wa Gatandatu tariki ya 31/01/2026, habaye imirwano ikomeye mu gace ka Rwitsankuku, aho ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR, ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe ya Wazalendo zagabye ibitero byo ku butaka. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko MRDP-Twirwaneho yirwanyeho ikabasubiza inyuma. Ibyo bitero byaturutse ahanini mu bice bya grupema ya Mutambara, muri territori ya Fizi.
Abaturage batuye muri iyo misozi batangaza ko bahangayikishijwe cyane n’ibitero bikomeje kugabwa n’ingabo za Leta hakoreshejwe indege zitagira abapilote (drones). Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, haravugwa igitero cyagabwe muri santere ya Minembwe, cyakomerekeje abaturage b’abasivili ndetse kinasenya amazu n’ibindi bikorwa remezo by’ingenzi.
Ibi byose bigaragaza ko umutekano mu misozi y’i Mulenge ukiri muke, kandi ko amakuru atangwa ku miterere y’ibi bice akwiye kubanza kugenzurwa neza, hagamijwe gutanga ishusho nyayo y’ibiri kubera muri aka karere karimo amakimbirane akomeye.






