Umu maman, Nyasine n’umukozi we wo murugo Patrick, baheruka gushimutwa na Wazalendo, ku Bwegera, muri Grupema ya ka Kamba, Chefferie ya Plaine Dela Ruzizi, teritware ya Uvira, barekuwe.
Bari bashimuswe mw’i joro ryo k’uwa Kabiri, tariki 19/12/2023, bashimuswe na Wazalendo, bayobowe n’uwitwa Colonel Lamu, bakunze kwita Chumvi. Uyu mu maman yashimuswe nyuma y’uko bariya Wazalendo bari bamaze kumwicira umwana w’umuhungu, w’ishwe arashwe, uri mu kigero cy’imyaka 28, uzwi kw’izina rya Bienfait Bisetsa.
Nk’uko bya vuzwe Nyasine, yarekuwe igihe c’isaha za sasaba z’igicamunsi cyokuri uyu wa Kane, tariki 21/12/2023. Gusa uriya mukozi Patrick, yabonetse ukwe aho bya navuzwe ko yari aherereye ukwe na Nyasine ukwe.
Mu buhamya twahawe n’uko kugira ngo Nyasine, arekurwe Wazalendo, bamwatse ifaranga ababwira ko uwo kamuhaye ifaranga bamwishe.
Ati: “Mu nsaba ifaranga gute umwana wanjye wo mpaye ifaranga mwaramwishe mbere y’uko munshimuta?”
Yunzemo kandi ati: “Nta wundi nfite wanshumgura uwo nshunguye mwaramwishe.”
Uyu mu maman abaye uwambere mu Banyamulenge bashimuswe bakarekurwa ntafaranga zitanzwe.
Ku Bwegera, muri uyu mwaka w’2023, hamaze gushimutwa Abanyamulenge bakabakaba icyumi bakarekurwa hatanzwe amafaranga arihagati y’ibihumbi bitatu n’ibihumbi bitanu, by’idorali za Amerika.
Bruce Bahanda.