Guverinoma ya Bujumbura, kuri uy’u wa Kane, tariki ya 11/01/2024, yafashe ingingo y’ihuse yogufunga imipaka yose ihuza u Rwanda n’u Burundi.
Ni icyemezo cyafashwe n’Abategetsi ba leta y’u Burundi, nk’uko iy’inkuru tuyikesha ibinyamakuru by’u Burundi.
N’ubwo iy’inkuru yakomeje gusakara ku binyamakuru byinshi by’u Burundi, ariko kugeza ubu nta tangazo leta ya perezida Evariste Ndayishimiye,irashira hanze rimenyesha ko imipaka ihuza u Rwanda n’icyo gihugu ko yafunzwe.
Ikinyamakuru cya Sos Burundi kiri mu batangaje ay’amakuru cyavuze ko minisitiri w’u banye n’amahanga w’u Burundi, Matin Niteretse, ko ariwe watangaje ko imipaka yafunzwe ihuza u Rwanda n’u Burundi, iy’inkuru ikomeza ivuga ko abanyakayanza bahise ba bimenyeshwa.
Sos Media Burundi, yakomeje ivuga ko hari abagenzi bari bageze ku mupaka biganjyemo abanyekongo n’Abanyarwanda ba bura inzira.
Ati: “Aba barirwa muri mirongo, barimo Abarundi n’Abanyekongo, bari bavuye mu Isoko ya Bugarama mu Rwanda kuri ubu babuze aho baca bahagarariye mugace kazone neutre.”
Mu mpera z’u mwaka w’2023, perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ibi yabiciyeho amarenga avuga ko leta y’u Rwanda, ifasha umutwe w’inyeshamba wa Red Tabara, urwanya ubutegetsi bwe, avuga ko leta ye, igiye gufata ingamba zihuse.
Gusa leta ya Kigali, yahakanye ibirego barezwe na Perezida Evariste Ndayishimiye, ndetse muri icyo gihe u Rwanda ruvuga ko bamwe mu barwanyi ba Red Tabara, bigeze gufatirwa mu Rwanda bahita boherezwa i Burundi.
Bruce Bahanda.