• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, September 7, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Umubare w’abagore bahohotewe ubwo imfungwa zaraswaga muri gereza ya Makala, wamenyekanye.

minebwenews by minebwenews
September 21, 2024
in Regional Politics
0
Umubare w’abagore bahohotewe ubwo imfungwa zaraswaga muri gereza ya Makala, wamenyekanye.
91
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umubare w’abagore bahohotewe ubwo imfungwa zaraswaga muri gereza ya Makala, wamenyekanye.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Ni ibyatangajwe n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage (UNFP), ryemeza ko ‘abagore bafashwe ku ngufu’ ubwo imfungwa zageragezaga gucika gereza nkuru ya Makala iherereye i Kinshasa ari 268.

Iri shami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage, ryasobanuye ko muri aba bagore harimo abasambanyijwe kugahato ndetse n’abakorewe irindi hohoterwa rishyingiye ku gitsina. Hari mu rukerera rwo ku itariki ya 02/09/2024 nibwo zimwe mu mfungwa zo muri iyi gereza zageragezaje gutoroka. Ubuyobozi bwa RDC bwasobanuye ko izigera kuri 131 zapfuye, izindi zirenga 50 zigakomereka.

Ubwo hatangiraga urubanza rw’abakekwaho gutegura umugambi wo gushaka gutoroka n’ibindi byaha byajyaniranye n’iki gikorwa, minisitiri w’ubutabera, Constant Mutamba yasobanuye ko imfungwa z’abagore 48 ari zo zahohotewe.

Raporo ya UNF yagaragaje ko mu masaha 72 aba bagore basambanyijwe, bahawe imiti ibarinda gusama n’iyica agakoko gatera sida, ariko ko nta bujyanama bukwiye bahawe kugeza tariki ya 11/09/2024.

Gereza nkuru ya Makala, ubwo izi mfungwa zageragezaga gucika yari ifungiwemo izigera ku 15.005 zirimo abagore 348. Iyi gereza yubatswe mu 1957, ifite ubushobozi bwo gucumbikira imfungwa 1500.

Ibyo si ubwa mbere byari bivuzwe mu magereza yo muri Repubulika ya demokorasi ya Congo, kuko mu 2020 ubwo icyumba cy’abagore muri gereza ya Kasapa ho muri Lubumbashi cyafatwaga n’inkongi y’umuriro, abagore bamaze iminsi itatu barara hanze, kandi bagasambanywa ku ngufu n’abapolosi babacunga.

Umuryango wa Human Rights Watch uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu usaba Leta ya Kinshasa gushyiraho ingamba zihamye zo kurinda imfungwa z’abagore ihohoterwa iryo ari ryo ryose zikorerwa.

            MCN.
Tags: AbagoreBafashwe ku ngufuBahohoteweGereza nkuru ya MakalaUmubareWamenyekanye
Share36Tweet23Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Umugaba mukuru w’ingabo za UPDF, Muhoozi, yagize icyavuga gikaze ku matora yo mu 2026 muri Uganda .

Umugaba mukuru w'ingabo za UPDF, Muhoozi, yagize icyavuga gikaze ku matora yo mu 2026 muri Uganda .

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?