Umubare w’Abanyamulengekazi bakomeje gufungirwa mu Minembwe wiyongereyeho.
Abanyamulengekazi bafungiwe mu Minembwe bavuye kuri umwe bagera kuri babiri, mu gihe cy’iminsi ibiri gusa.
Gufunga Abanyamulenge mu Minembwe byari bisanzwe biba kubagabo gusa, ariko ubu ho byabaye no kubigitsinagore.
Nabo bagabo bafungwa, unasanga ntacyaha bazira hubwo bazira ubwoko bwabo, kuko iyo bamaze gutanga amafaranga usanga babarekuye, kandi batanigeze baburana ngo bagire icyo bashinjwa.
Kuri ubu ho siko bikimeze, kuko ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) zo muri brigade ya 21 zisanzwe zibafunga zahinduyeho, ni mu gihe ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru gishize, zafunze umugore uri mu kigero cy’imyaka 39 y’amavuko, witwa Nyabera Sositene. Uyu akaba ari umadamu wa Sositene nawe ufungiwe i Kinshasa.
Nyuma ya Nyabera hari undi uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko witwa Soleil; byavuzwe ko afungishijwe ijisho. Amakuru avuga ko Soleil, ku Cyumweru iz’ingabo za FARDC za muburiye kutava iwe mu rugo no kutavuga kuby’ifungwa rye, usibye ko zamutegetse kuguma aho atuye mu Minembwe centre.
Aba bombi, FARDC ibashinja gukorana byahafi na Twirwaneho.
Twirwaneho akaba ari abaturage basanzwe bitwaza imbunda, mu rwego rwo kurindira ubwoko bwabo umutekano, ni mu gihe bugabwaho ibitero n’umutwe witwaje imbunda wa Maï Maï kubufasha bw’Ingabo za RDC.
Nubwo muri iy’i nkuru twavuze abagore kwari bo bafunzwe, ariko hari n’abagabo bafunzwe, hari nk’umugabo wo mu muhana w’i Gakenke, ugiye ku mara iminsi irenga irindwi afungiwe aha mu Minembwe.
Byavuzwe ko nawe yazize kuba ari Umunyamulenge, kuko nta cyaha nakimwe arashinjwa usibye ku muziza Twirwaneho, kandi Twirwaneho bizwi ko ari Umunyamulenge wese uturiye imisozi miremire y’i Mulenge.
Uyu ufunzwe, ni Bigaraba wa Mureba avuka munzu y’Abahondogo.
Ubushize kandi, hari undi mugore w’Umunyamulenge wafunzwe nawe yaziraga kuba yarafashwe i foto ari kumwe n’abasore bo muri Twirwaneho. We yabanje gufungirwa mu Minembwe, nyuma yaho yoherezwa i Kinshasa, gusa yaje kurekurwa mu minsi mike ishize.
Ibi bikaba bikomeje gutuma Abanyamulenge binubira ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi. Ndetse kandi banabufata nk’ubutegetsi bugamije gusa, uguhonyora uburenganzira bwabo bwo kuba muri iki gihugu.
Bityo, bagasaba kurenganurwa.
[url=https://fastpriligy.top/]priligy fda approval[/url] Better think twice about using any of these meds outside an emergency situation
[url=https://fastpriligy.top/]priligy tablets price[/url] She went with reconstruction adding, a nice C works for me
However, ignoring coexisting CAD at the time of aortic valve replacement increases perioperative risk and late mortality [url=https://fastpriligy.top/]priligy prescription[/url]
[url=https://fastpriligy.top/]what is priligy tablets[/url] Socialnomics, 27 Oct
Persistence with conventional triple therapy versus a tumor necrosis factor inhibitor and methotrexate in U [url=https://fastpriligy.top/]priligy buy[/url] It is implanted through the vagina and is used to shore up pelvic organs that have become displaced due to age, childbirth, hysterectomy, or obesity