Umubare w’imfungwa zaguye muri Gereza ya Makala i Kinshasa wa menyekanye.
Ni byatangajwe na minisiteri y’umutekano w’imbere muri RDC, Jacquemain Shabani, aho yatangaje ko imfungwa 129 zapfiriye muri gereza ya Makala iherereye ku murwa mukuru w’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, nyuma y’uko zarimo zigerageza gucika zikaraswaho.
Tariki ya 02/09/2024, nibwo amashusho yagejejwe ku mbuga nkoranya mbaga zitandukanye, agaragaza umwotsi mwinshi ndetse n’amasasu yavugiraga muri gereza ya Makala.
Patrick Muyaya, usanzwe ari umuvugizi wa Leta ya Kinshasa, yasobanuye ko aya masasu yumvikanye mu gihe bamwe mu bafungiwe muri gereza ya Makala bageragezaga gutoroka.
Yagize ati: “Ni abageragezaga gutoroka gereza nkuru ya Makala. Inzego z’umutekano zahageze kugira ngo zigarure ituze n’umutekano. Abatuye i Kinshasa barasabwa kudakuka umutima.”
Ku mugoroba w’ajoro w’ejo hashize, Leta ya Kinshasa ibinyujije kuri minisitiri w’umutekano yatangaje ko muri uko gutoroka, hapfiriyemo abantu 126, abagore bafatwa ku ngufu.
Ati: “Ibarura ry’ibanze rirerekana ko abantu 129 bapfuye barimo 24 bishwe n’amasasu yarashwe. Abandi bishwe no kubura umwuka n’umubyigano wari mwinshi.”
Iy’i Gereza ya Makala ifite ubushobozi bwo kwakira imfungwa 15.500 ariko irimo abagera ku 12.000 biganjemo abategereje kuburanishwa, nk’uko bivugwa muri raporo ya Amnesty international.
MCN.