• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Libya Yapfiriye mu Mpanuka y’Indege

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 24, 2025
in World News
0
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Libya Yapfiriye mu Mpanuka y’Indege
67
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Libya Yapfiriye mu Mpanuka y’Indege

Mohammed Ali Ahmed Al-Haddad, wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Libya, yapfiriye mu mpanuka y’indege yabaye ku wa Kabiri tariki ya 23/12/ 2025, nyuma yo guhaguruka mu murwa mukuru wa Turukiya, Ankara. Aya makuru yemejwe n’itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’Intebe wa Libya uyobora guverinoma iriho.

Amakuru aturuka mu nzego za Leta ya Libya avuga ko iyo ndege yaguyemo abantu batanu bose bari bayirimo, barimo n’abari baherekeje Al-Haddad muri uru rugendo rw’akazi. Kugeza ubu, nta bisobanuro birambuye biratangazwa ku mpamvu nyakuri zateye iyo mpanuka cyangwa aho nyir’izina yabereye.

Mohammed Ali Ahmed Al-Haddad yari umwe mu bayobozi bakomeye mu gisirikare cya Libya, azwiho kugira uruhare runini mu bikorwa byo kugarura umutekano no gushimangira ubumwe bw’ingabo, mu gihe igihugu cyari kimaze imyaka myinshi mu makimbirane n’umutekano muke.

Urupfu rwe rwateje intimba ikomeye mu bayobozi ba Libya n’abaturage muri rusange, cyane cyane mu bihe igihugu kiri kugerageza gukomeza inzira y’ubwiyunge, ituze n’iyubakwa ry’inzego z’igihugu nyuma y’imyaka myinshi y’intambara n’amakimbirane ya politiki.

Ku rwego mpuzamahanga, ibihugu bitandukanye byagaragaje akababaro kabo kuri uru rupfu, birimo na Turukiya, aho nyakwigendera yari avuye. Abo bayobozi banasabye ko hakorwa iperereza ryihuse kandi ryimbitse kugira ngo hamenyekane neza icyateye iyo mpanuka y’indege.

Tags: ImpanukaIndegeLybiyaUmugaba w'ingabo

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?