Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Yasezeranyije Igikorwa Gikomeye kuri Bobi Wine
Mu magambo akakaye, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko, ku bwe, Bobi Wine akwiye gukorerwa igikorwa gikomeye. Aya magambo yayashyize ku rubuga nkoranyambaga X (rwahoze ari Twitter).
Mu butumwa bwe, Muhoozi umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni—yavuze ko igikorwa cya mbere yakorera Bobi Wine, mu gihe yaba afashwe, ari ukumuca ubugabo.
Bobi Wine ni umuyobozi w’ishyaka NUP (National Unity Platform) ndetse akaba yarabaye umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi mu matora aheruka, aza ku mwanya wa kabiri n’amajwi angana na 24%, inyuma ya Perezida Museveni wagize 71%. Kuva mu ijoro ryo ku wa Gatanu, mbere y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora ku wa Gatandatu, Bobi Wine ntiyongeye kugaragara mu ruhame, bituma hibazwa aho yaba aherereye.
Bobi Wine ubwe yaje gutangaza ko yashoboye gucika abasirikare bari boherejwe ku rugo rwe, mbere y’uko ibyavuye mu matora bitangazwa. Ibi byongeye kwibutsa ibyabaye nyuma y’amatora yo mu 2021, ubwo inzego z’umutekano zafungiraga Bobi Wine mu rugo rwe, zikamubuza kugera mu mujyi wa Kampala, bitewe n’impungenge za Leta ko ashobora gutangiza imyigaragambyo ikomeye.
Mu butumwa bwe, Muhoozi Kainerugaba yahaye Bobi Wine amasaha 48 yo “kwishyikiriza polisi”, amuburira ko natabikora azafatwa nk’“uwigometse” cyangwa “inyeshyamba”.
Mu kumusubiza ku rubuga X, Bobi Wine yavuze ko Muhoozi yari yategetse igitero ku rugo rwe agamije kumugirira nabi, ariko ko yabashije kubacika muri uwo yise “umukino w’igitugu”. Yongeyeho ko Muhoozi yagerageje kwivana mu kimwaro avuga ko nta muntu uri kumuhiga, nyamara ubu akaba amutegeka kwishyikiriza polisi.
Bobi Wine yatangaje ko azongera kugaragara mu ruhame igihe azashakira, ashimangira ko we n’abandi Banyauganda batazategekwa n’iterabwoba. Yaburiye Muhoozi na Perezida Museveni ko ntaho bazacikira ingaruka z’ibyo yise “ubwicanyi bukorerwa abaturage ba Uganda”.






