Umugaba mukuru w’ingabo za Kenya (Kdf), yitabye Imana ku mu goroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 18/04/2024 azize impanuka y’indege.
Ni General Omondi Ogolla, waguye mu mpanuka y’indege yo mu bwoko bwa Kajugujugu aho yari kumwe n’abandi basirikare icyenda.
Rugikubita amakuru yemejwe na Polisi ya Kenya inavuga ko batanu bahasize ubuzima abandi bane barakomereka, ko kandi ibyo byabereye mu gace ka i Kaben.
Nyuma yabwo perezida wa Kenya William Ruto akaba n’umugaba wikirenga w’ingabo za Kenya, yahise atumiza i Nama yigitaraganya ku biro bye.
General Ogolla waguye mu mpanuka y’indege, umwaka ushize ahagana mu kwezi kwa Kane, nibwo yagizwe umugaba mukuru w’ingabo za Kenya atsimbuye Gen Robert Kibichi wari washizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.
Mbere y’uko Gen Ogolla agirwa umugaba mukuru w’ingabo za Kenya yari umugaba w’ungirije w’ingabo zirwanira mu kirere.
Uyu musirikare yize ibya gisirikare mu ishuri rya gisirikare riri i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa no mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Kenya.
Yahawe impamya bumenyi ihanitse na kaminuza ya Egerton mu bijanye n’ubushakashatsi mpuzamahanga n’ubumenyi bwa gisirikare, impamyabumenyi mu buhinzi ndetse no mu bumenyi mu bya politiki, n’ubushakashatsi mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Nairobi.
Mu mwaka w’ 2018 yagizwe umugaba w’ungirije w’ingabo zirwanira mu kirere. Uyu mwanya yawumazeho Imyaka itatu.
Umukuru w’igihugu cya Kenya yavuze ko yamugize umugaba mukuru w’ingabo za Kenya, kumpamvu z’uko yari amuziho ubunararibonye.
MCN.