• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, February 26, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Umugambi Ukomeye wo Kwivugana Perezida Capt Ibrahim Traoré Waburijwemo, Abantu Benshi Barafatwa

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
January 8, 2026
in World News
0
Umugambi Ukomeye wo Kwivugana Perezida Capt Ibrahim Traoré Waburijwemo, Abantu Benshi Barafatwa
74
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umugambi Ukomeye wo Kwivugana Perezida Capt Ibrahim Traoré Waburijwemo, Abantu Benshi Barafatwa

You might also like

Mossad: Amateka y’Ibikorwa Byayimenyekanishije ku Isi n’Inzitizi Yahuye na Zo

Perezida Zelenskyy Yemeje ko Intambara ya Gatatu y’Isi Yatangiye

Perezida Trump Yemeje Ko Guhagarika Intambara muri RDC Byamugoye Kurusha Iya Cambodia na Thailand

Leta ya Burkina Faso yatangaje ko yaburijemo umugambi ukomeye wari ugamije kwivugana Umukuru w’Igihugu, Perezida Capt Ibrahim Traoré, bikurikirwa n’ifatwa ry’abantu benshi bakekwaho kugira uruhare muri uwo mugambi.

Aya makuru yatangajwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Mahamadou Sana, tariki ya 06/01/2026, mu kiganiro cyanyuze kuri Televiziyo y’Igihugu. Yavuze ko inzego z’umutekano n’iz’ubutasi z’igihugu zabashije gutahura uwo mugambi no kuwuhagarika amasaha make mbere y’uko ushyirwa mu bikorwa.

Minisitiri Sana yasobanuye ko uwo mugambi wari ugamije guhirika ubutegetsi, kandi ko wateguwe na Lt Col Paul-Henri Sandaogo Damiba, wahoze ari Perezida wa Burkina Faso, wakuwe ku butegetsi na Capt Ibrahim Traoré mu kwezi kwa Cyenda 2022.

Yagize ati: “Inzego zacu z’ubutasi zaburijemo iki gikorwa mu gihe cyari kigiye gushyirwa mu bikorwa. Abari bagize uwo mugambi bari bateguye kwica Umukuru w’Igihugu no kugaba ibitero ku zindi nzego zikomeye z’ubutegetsi.”

Minisitiri Sana yongeyeho ko iperereza ryagaragaje ko uwo mugambi wari waratewe inkunga n’abantu bakomoka muri Côte d’Ivoire, ndetse ko inzego z’umutekano zafashe amashusho ya video agaragaza abagize uwo mugambi baganira ku buryo bazashyira mu bikorwa icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.

Muri ayo mashusho, ngo abo bantu bagaragazaga uburyo bari kwica Capt Traoré, haba mu kumwegereza bakamurasa, cyangwa bagateza ibisasu mu rugo rwe. Byari biteganyijwe ko ibyo bikorwa byakorwa mu ijoro ryo ku itariki ya 03/01/2026, nyuma ya saa tanu z’ijoro.

Nk’uko byatangajwe, uwo mugambi wari ukubiyemo no gukurikirana no kugirira nabi bamwe mu basirikare bakuru bari hafi ya Perezida, ndetse n’abasivili bakomeye bafite uruhare mu miyoborere y’igihugu.

Minisitiri Sana yavuze ko Lt Col Damiba yari gufatanya n’abasirikare n’abasivili bamushyigikiye, kandi ko yari amaze kubona inkunga y’amafaranga angana n’ibihumbi 125 by’amadolari ya Amerika (USD 125,000), bivugwa ko yaturutse muri Côte d’Ivoire.

Yagize ati: “Iperereza riracyakomeje, kandi abantu benshi bamaze gutabwa muri yombi. Bose bazashyikirizwa ubutabera mu gihe cya vuba.”

Uyu muyobozi yashimangiye ko ubuyobozi bukomeje gukurikirana iki kibazo ku rwego rwo hejuru, asaba abaturage kwirinda ibihuha n’amakuru atizewe bigamije kuyobya rubanda no guhungabanya umutekano w’igihugu.

Lt Col Paul-Henri Sandaogo Damiba yayoboye Burkina Faso kuva mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwezi kwa Cyenda 2022, nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Roch Marc Christian Kaboré, wari wongeye gutorerwa manda y’imyaka itanu. Nyuma yo gukurwa ku butegetsi, Damiba yahungiye muri Togo, aho bivugwa ko ari ho atuye kugeza ubu.

Tags: BurkinafasoGuhirika ubutegetsiIbrahim Traore
Share30Tweet19Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Mossad: Amateka y’Ibikorwa Byayimenyekanishije ku Isi n’Inzitizi Yahuye na Zo

by Bahanda Bruce
February 25, 2026
0
Mossad: Amateka y’Ibikorwa Byayimenyekanishije ku Isi n’Inzitizi Yahuye na Zo

Mossad: Amateka y’Ibikorwa Byayimenyekanishije ku Isi n’Inzitizi Yahuye na Zo Mu myaka myinshi ishize, ikigo cy’ubutasi cya Israel kizwi nka Mossad cyagiye kivugwa cyane ku rwego mpuzamahanga kubera...

Read moreDetails

Perezida Zelenskyy Yemeje ko Intambara ya Gatatu y’Isi Yatangiye

by Bahanda Bruce
February 23, 2026
0
Perezida Zelenskyy Yemeje ko Intambara ya Gatatu y’Isi Yatangiye

Perezida Zelenskyy Yemeje ko Intambara ya Gatatu y’Isi Yatangiye Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje mu mpera z’icyumweru gishize ko intambara ya gatatu y’Isi yatangiriye mu gihugu cye,...

Read moreDetails

Perezida Trump Yemeje Ko Guhagarika Intambara muri RDC Byamugoye Kurusha Iya Cambodia na Thailand

by Bahanda Bruce
February 20, 2026
0
Perezida Trump Yemeje Ko Guhagarika Intambara muri RDC Byamugoye Kurusha Iya Cambodia na Thailand

Perezida Trump Yemeje Ko Guhagarika Intambara muri RDC Byamugoye Kurusha Iya Cambodia na Thailand Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaje ko guhagarika intambara mu...

Read moreDetails

Ubumwe bw’u Burayi mu Ntumbero ku Bibazo by’Ubutabazi n’Umutekano muri RDC

by Bahanda Bruce
February 18, 2026
0
Ubumwe bw’u Burayi mu Ntumbero ku Bibazo by’Ubutabazi n’Umutekano muri RDC

Ubumwe bw’u Burayi mu Ntumbero ku Bibazo by’Ubutabazi n’Umutekano muri RDC Intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (UE) ziyobowe na Komiseri ushinzwe uburinganire, imicungire y’ibiza n’ubutabazi, Hadja Lahbib, zatangiye...

Read moreDetails

Ikimenyetso cy’Ubwiyongere bw’Umwuka Mubi mu Karere k’Uburasirazuba bwo Hagati

by Bahanda Bruce
February 16, 2026
0
Ikimenyetso cy’Ubwiyongere bw’Umwuka Mubi mu Karere k’Uburasirazuba bwo Hagati

Ikimenyetso cy’Ubwiyongere bw’Umwuka Mubi mu Karere k’Uburasirazuba bwo Hagati Ubwato rutura bw’intambara bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwasatiriye amazi yegereye igihugu cya Iran, mu gihe umwuka wa...

Read moreDetails
Next Post
Inzirakarengane za Masisi Zashyinguwe mu Cyubahiro, AFC/M23 Yanenze Ibyo Yita Ubugizi bwa Nabi bw’Ibitero by’Indege

Inzirakarengane za Masisi Zashyinguwe mu Cyubahiro, AFC/M23 Yanenze Ibyo Yita Ubugizi bwa Nabi bw’Ibitero by’Indege

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Paul Kagame Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?